Iyi gahunda yiswe ‘Isaro’ yatangiye ku wa 28 Werurwe 2026, aho izajya ifasha abantu gusobanukirwa byinshi ku bijyanye n’amategeko, uburenganzira bwabo n’uko babigenza baramutse bakorewe icyaha.
Me Emeline Nyembo, yavuze ko iyi gahunda yayishyizeho nyuma yo kubona ko umubare munini w’abagore batazi uburenganzira bwabo, abandi ugasanga nta bushobozi bafite bwo kubona abababunganira mu mategeko.
Ati “Hari abagore banga gutanga ibirego kuko nta bushobozi bafite cyangwa bumva kumubona bihenze ugasanga niba ari ihohoterwa akomeje guhohoterwa n’ibindi. Nko mu byaro ho usanga batazi ko ari n’icyaha. Ubu tuzajya tujya mu byaro dukora ubukangurambaga tubigishe amategeko y’ibanze n’uburenganzira bwabo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yagaragaje ko gahunda nk’izi zifasha abantu gusobanukirwa uburenganzira bwabo n’amategeko ari gufasha igihugu muri rusange.
Ati “Mu Rwanda dufite amategeko meza ariko amenshi azwi n’abanyamategeko gusa, abaturage bo bayafiteho ubumenyi buke ibituma bashobora kugwa mu cyaha batabizi cyangwa agahohoterwa ariko ntamenye ko ibyo akorewe ari icyaha. Rero gahunda nk’izi zifasha abantu kumenya amategeko zituma twongera n’amanota mu kubahiriza amategeko asanzwe ahari.”
Iyi gahunda kandi izafasha urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa rwiga amategeko, kubona aho bakorera imenyerezamwuga, ubujyanama mu mwuga n’ibindi bigamije kubaka abanyamategeko b’abagore beza b’ejo hazaza.








