Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), ishami rya Masoro kuri uyu wa 16 Mutarama 2026.
Mu banyeshuri 1.103 bahawe impamyabushobozi harimo 700 barangije muri CPA (Certified Public Accountant) ni impamyabushobozi ihabwa ababaruramari b’umwuga ku rwego rwisumbuye muri Kaminuza na 403 barangije muri CAT (Certified Accounting Technician) yo ikaba ari iy’ababaruramari b’abatekinisiye ifatwa nk’iy’ibanze.
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko abanyeshuri barangije banyuze mu mahugurwa akomeye y’umwuga n’ibizamini bikomeye, bigaragaza ubumenyi buhambaye mu bya tekiniki n’ubushishozi mu mwuga.
Ati “Ibyo mwagezeho si amasomo gusa, mwagaragaje ubushobozi, kwihangana n’ibindi. Ni ishema rikomeye ku Kigo, ibyo mwagezeho byinshi muri byo mwabishobojwe no kumara imyaka mukurikirana amasomo akomeye kandi mubifatanya n’izindi nshingano.”
Akomeza agira ati” Abenshi muri mwe musanzwe mukora, kandi bamwe muri mwe mwamaze kuba abanyamuryango ba ICPAR. Ibi bigaragaza akamaro k’impamyabushobozi zacu ku isoko ry’umurimo. Nk’abanyamwuga mu by’ibaruramari, muri abarinzi b’ubunyangamugayo mu by’imari, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.”
Theogene Ntirenganya usoje muri CPA, yavuze ko aya masomo yamufashije kunoza akazi ke nk’umunyamwuga mu ibaruramari ashimangira ko kuba umubaruramari w’umwuga bitagendera ku myaka umuntu afite.
Agira ati “Ni nge munyeshuri wiyandikishije bwa mbere, ariko amasomo nahawe n’ibizamini nakoze byatumye nitwara neza mu kazi no gukora kinyamwuga nko gukora ibitabo na raporo by’ibaruramari bifasha abafata imyanzuro bashingira ku mibare ikoze neza kandi nkakora ibintu birimo ubunararibonye n’ubunyamwuga.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri AUCA, Dr. Ndahayo Claver, yavuze ko mu myaka ishize, ICPAR imaze kugera ku rwego rwo rukomeye ariko ko bari gushaka uko umubare w’abanyeshuri wiyongera.
Ati” Kuva mu 2012 ICPAR itangizwa hari urwego imaze kugeraho kandi rukomeye ndetse twatangiye gukorana na Leta kugira ngo abanyeshuri biga ibaruramari nka S4, S5 cyangwa S6 babashe gukora ibizamini bya CAT tugerageza guhuza integanyanyigisho. Kuko twabonye ko abantu batangiraga masomo batinze kandi bigateza ibibazo byo kugira umubare muke w’abanyeshuri.”
Ibizamini bya CPA na CAT byiyongera ku mpamyabumenyi umuntu asanganywe bikamwongerera ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye muri serivisi z’imari.
Kugeza ubu, ICPAR ifite abanyamuryango 1.304, muri bo 1.272 ni Abanyamwuga b’Ibaruramari (CPA) mu gihe 32 ari Abanyamwuga bunganira mu Ibaruramari (CAT). Uru rugaga kandi rufite abanyeshuri bagera ku 4.100 barimo 3.457 biga CPA na 643 biga CAT.
















