Muri aka karere icyayi gihinze mu ruhererekane rw’imisozi igize isunzu rya Congo-Nil ahabarizwa inganda eshatu zigitunganya.
Uruganda rw’Icyayi rwa Gisovu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2401 ku mwaka. Rukorana n’abahinzi 2738, rukaba rukoresha abakozi 416. Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1.000 ku mwaka. Rukorana n’abahinzi 2.600 rugakoresha abakozi 1.649.
Uruganda rw’Icyayi rwa Karongi rutunganya toni 914 ku mwaka rukaba rukorana n’abahinzi 1.233 rugakoresha abakozi 412.
Nyiraneza Bernadette wavutse mu muryango w’abantu bahinga icyayi kikamurihira ishuri kugeza arangije kaminuza, amaze gukura nawe yafashe icyemezo cyo kugihinga.
Avuga ko imisozi batuyemo nta kindi kintu cyaheraga, ibyatumaga abaturage baho basuhukira ahandi kugira ngo babone amafaranga.
Ati “Umuntu ufite hegitari 1 y’icyayi ku kwezi akuramo ibihumbi 180 Frw yamaze gukuramo ibishoro no kwishyura abakozi”.
Uyu muhinzi avuga ko koperative abarizwamo ya KATECOGRO buri kwezi uko ari abanyamuryango 3000 basaranganywa miliyoni 200 Frw bitewe n’ibilo buri wese yejeje.
Mu Karere ka Karongi icyayi gihinze mu mirenge 10 ku buso bwa hegitari 4385. Izi hegitari ni izimaze imyaka itatu zihinze bivuze ko zatangiye kwinjiriza ba nyirazo amafaranga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko abahinzi b’icyayi muri aka karere ari 7.561.
Ati “Umurumbuko w’icyayi uri hagati ya toni 4 na toni 8 kuri hegitari bitewe n’uko icyayi cyitaweho. Icyayi kijyamo ishwagara, gikenera gukatwa no kubagarwa”.
Yavuze ko abahinzi b’icyayi ari nk’abakozi ba Leta kuko buri kwezi umuhinzi w’icyayi ajya kuri banki gufata amafaranga bitewe n’umusaruro w’icyayi yabonye.
Ati “Umuhinzi w’icyayi koperative abarizwamo ishobora kumubera umwishingizi akajya muri banki agafata amafaranga agakora irindi shoramari cya cyayi kigakomeza kwishyura inguzanyo”.
Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho icyayi bukagera kuri hegitari zirenga 8.000 mu rwego rwo kugabanya umubare w’abadafite akazi no guteza imbere abaturage.





