Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari ya cyenda (FII9) iri kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite, mu kiganiro yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu ndetse na Perezida wa FIFA, cyayobowe na Richard Attias, Umuyobozi wa Richard Attias and Associates, akaba n’uwashinze The New York Forum na Clinton Global Initiative.
Abajijwe ikintu kimwe cy’ingenzi Isi ikeneye uyu munsi kugira ngo yongere kugarura icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage, kuko bigaragara ko cyangiritse, Perezida Kagame yavuze ko ibyakorwa ari byinshi ariko hari icy’ingenzi.
Yagize ati “Hari ibintu byinshi by’ingenzi mu buyobozi, ariko ikintu kimwe cy’ingenzi, icya mbere nshaka kuvuga ni ugatanga umusaruro, aha ndavuga nk’abayobozi muzi icyo abantu bakeneye, mugomba gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo uwo musaruro uboneke uhuye n’ibyo abaturage bifuza”.
Yongeyeho ati “Ibyo ntibishobora kubaho mu gihe utarahuza ibyo uvuga nk’umuyobozi n’ibyo abo uyoboye babona, ibyo bibiri bigomba guhura. Ibirenze ibyo, icyizere kigomba kuremwa, kugira ngo abayobozi, abaturage, umusaruro navuze, ndetse n’ibigera ku baturage bigendera hamwe, rero icyizere gishobora kubakwa binyuze mu kuba ibyakozwe bigaragara.”
Yakomeje atanga urugero ku Rwanda nk’igihugu gisanzwe ari gito mu ngano, avuga ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyo bitaba imbogamizi ahubwo bikaba impamvu yo gukora cyane kugira ngo igihugu kigere ku musaruro nk’uw’ibihugu binini mu ngano.
Ati “Tugerageza ibishoboka byose ku buryo buri wese yumva ko turi bato mu ngano, ariko tutari abantu b’imyumvire mito cyangwa umutima muto, umutima n’ibitekerezo [byacu] bikwiye kungana n’iby’abo abafite ibihugu binini,”
“Ibyo byadufashije gushingira ku byatubayeho, mu mateka yacu, twanga guheranwa n’amateka, ahubwo tureba imbere, twizera ko abantu ba mbere bo kutwitaho, ari twe ubwacu, nubwo inshuti n’abafatanyabikorwa bashobora kubigiramo uruhare mu gutuma byihuta, ariko bikwiye guhera kuri twe, nta muntu uzaturuka ahandi ngo aze gukemura ibibazo by’umuntu uwo ari we wese, bidahereye ku bantu bakwiye kwiyitaho ubwabo”.
Yashimangiye ko iyo ari yo myumvire igihugu gifite, ndetse ari wo muco cyubatse abantu bakoreramo, ati “kandi twigiye ku byo twanyuzemo bibi, byaradutyaje hamwe n’imyumvire myiza y’uko nta kure heza tutagera, kandi ndatekereza ko ibi ari ibintu bishobora gukoreshwa ahantu aho ari ho hose”.
Abajijwe icyo abandi bayobozi bakwigira ku Rwanda n’uko ibihugu bito bishobora kuzana impinduka ku Isi, Perezida Kagame yavuze ko atari ikibazo cy’uko igihugu kingana mu bunini ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire n’ibitekerezo by’abayobozi bacyo.
Yagize ati “Ibyo birajyana n’ubundi n’ibyo dutanga nk’isomo ndetse n’ibyo twiga ubwacu, mu gukemura ibibazo byacu. Twavuze ku bijyanye no gukorera hamwe twese, ariko aho bigomba guhera ni ku buryo ukemura ibibazo byawe, imbogamizi zawe ni izihe, ibibazo byawe ni ibihe?”
“Twebwe twanyuze mu bibazo biteye ubwoba, imyaka 30 ishize nta gihugu cyari gihari, cyari cyarasenyutse burundu, abo muri twe twarokotse ayo makuba, twagombaga gukora amahitamo, ese turakomeza gukurikira ibirangaza natwe tuzimire ubwacu, cyangwa turagira icyo dukora ngo twongere tubeho hanyuma dukorane n’andi mahanga, kuko ibyo ni ko gukemura ibibazo byawe ubundi ugakorana n’abandi”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko isomo Abanyarwanda bize ari uko umuntu akwiye kubanza gukemura ibibazo bye mu buryo bwa nyabwo, bigizwemo uruhare n’abaturage be, ubundi ugakorana n’abandi basigaye ku Isi, kugira ngo byongere agaciro ku byo watangiye.
Ati “ Kandi twabonye, mu myaka 30 ishize, ko ikintu kimwe gihereza ikindi, twize kwiyitaho binyuze mu kwibaza inshingano, kubazanya inshingano no gukora ibishoboka kugira ngo dupime umusaruro tubona muri uru rugendo twatangiye, kandi ntitwibagirwa gukorana n’abandi hirya no hino ku Isi.”
Yavuze ko u Rwanda ruharurira inzira abandi bashaka kuza gukorana na rwo ishoramari kugira ngo bagire uruhare mu murongo igihugu kirimo mu rugendo rwo kugera ku iterambere.









