00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifatwa rya Uvira riratanga ubuhe butumwa kuri Perezida Ndayishimiye?

Kuva mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, imitwe y’inkuru hirya no hino ku Isi igaruka ku mvururu zo mu Burasirazuba bwa Congo yose iravuga ku kuba abarwanyi ba AFC/M23 bageze mu Mujyi wa Uvira, wari umaze amezi 10 ari indiri y’ihuriro ry’ingabo zirwanira Leta ya Félix Tshisekedi.

Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure ni bo bagaragaye cyane imbere ku mirongo y’urugamba bafashwa n’imitwe yihurije mu cyiswe Wazalendo, naho igisirikare cya Congo, FARDC, kikaza inyuma nko kubunganira.

Uribaza impamvu Abarundi baharwanye umuhenerezo? Umujyi wa Uvira uri mu ntera ya kilometero 25 uvuye i Bujumbura.

Kuba Umujyi wa Uvira uri bugufi na Bujumbura wageze mu maboko y’Abarwanyi ba AFC/M23 byongeye kwibutsa ubushishozi buke bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, winginzwe n’aba barwanyi mu ntangiriro za Ukwakira ngo acyure ingabo ze hakibona akavunira ibiti mu matwi.

Uvira ni yo yaturukagamo ibicuruzwa biva mu Burasirazuba bwa Congo bijya i Bujumbura cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’ibikomoka kuri peteroli, amavuta n’isukari byahanyuzwaga mu buryo bwa magendu kuko bikomeje kuba iyanga mu Burundi.

Iyo Ndayishimiye yumva inama yagiriwe na AFC/M23 ubwo yoherezaga intumwa zayo kuganirira na we i Gitega, byashobokaga cyane ko ifatwa rya Uvira ritari guhungabanya ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Uvira na Bujumbura.

Kuba bamwe mu basirikare ba Congo bakomeje guhungira i Bujumbura ndetse na bimwe mu bitero bigabwa kuri AFC/M23 bigaturuka i Burundi mu buryo butaziguye, bishobora kuba imbogamizi ku kuba aba barwanyi bareka umupaka uhuza iyo mijyi yombi ngo ukomeze gukora nk’uko bisanzwe.

Hari amakuru avuga ko mu gitongo cyo ku wa 9 Ukuboza, imodoka (camions) 13 z’igisirikare cy’u Burundi zinjiye muri Uvira zigatunda abasirikare bari bashinze ibirindiro muri teritwari za Mwenga, Fizi, na Uvira.

Ni nyuma gato y’uko ku wa 7 no ku wa 8 Ukuboza, abasirikare b’u Burundi n’aba Congo bahungiye i Bujumbura kubera gusubiranamo na Wazalendo yabashinjaga guhunga urugamba bagatuma agace ka Luvungi kigarurirwa na AFC/M23 ku wa 6 Ukuboza.

Ihuriro ry’ingabo zirwanira Tshisekedi zirimo iz’u Burundi, Wazalendo, Abacancuro b’Abazungu na bamwe bu bagize imitwe y’iterabwoba ya FLN na FDLR ikomoka mu Rwanda ryakwiye imishwaro ubwo AFC/M23 yasatiraga amarembo ya Uvira, abenshi berekeza iya Bujumbura n’iya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

Ifatwa rya Uvira ryatumye Perezida Ndayishimiye asigarana amahitamo make

Ndayishimiye asigaranye amahitamo amwe rukumbi

Mu ntangiriro z’Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yumvikanye mu bitangazamakuru ashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo n’u Burundi, agashimangira ko ingabo z’igihugu cye “zihagaze bwuma kandi ziri kwitwara neza ku rugamba”.

Mu mpera z’Ugushyingo na bwo Bizimana yari yabwiye abadipolomate bahagariye ibihugu byabo mu Burundi ko ingabo z’igihugu cye zizakora ibishoboka byose AFC/M23 ntikandagire muri Uvira.

Nyamara AFC/M23 imaze iminsi yerekana Abarundi bafashwe matekwa, mu gihe abofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi zoherejwe muri Congo nabo bakomeje kwicwa uruhongohongo.

Hari amakuru avuga ko nyuma yo gutsindwa gukomeye ubwo AFC/M23 yasubizaga inyuma ibitero byo mu kibaya cya Ruzizi, Ndayishimiye yategetse ko hoherezwa abademobe babarirwa mu magana ngo bajye gutera ingabo mu bitugu abasirikare n’Imbonerakure, bakore iyo bwabaga Uvira ntifatwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma ku wa 9 Ukuboza, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yongeye kubaza impamvu “abavandimwe b’Abarundi bijandika mu ntambara itabareba.”

Kuva mu ntangiriro za 2024, abasirikare b’Abarundi bari muri Congo bagiye bivovotera kuba bakomeje gutakariza ubuzima mu ntambara idafitiye akamaro abaturage b’u Burundi barahiriye kurinda.

Bararwana nk’abacancuro kuko Ndayishimiye abyishyurirwa buri kwezi, ari nayo mpamvu bamwe bagiye batoroka urugamba bakajya mu mahanga kuko ugerageje gusubira mu Burundi yicwa n’Imbonerakure cyangwa agafungirwa aho atotezwa bikomeye.

Magingo aya Ndayishimiye yagarurira ibintu mu nzira imwe gusa: kumanika amaboko kuri AFC/M23, akayisaba kwemerera Abarundi bakiri muri Congo bagataha nk’uko yemereye Abacancuro b’i Burayi bagasubira iwabo.

AFC/M23 ntiyabima inzira kuko kuba basubira iwabo bakareka kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo na yo yabibona nk’intambwe nziza.

Ikibazo gisigaye ni ukwibaza niba Ndayishimiye yakwemera guheba amadolari ava i Kinshasa amaze kumuryohera, akemera kwitandukanya n’imigambi mitindi ya Tshisekedi afata nk’inshuti magara, perezida umwe rukumbi babasha kuvuga rumwe mu Karere.

Natazibukira, akaga kagera ku Barundi batuye i Bujumbura basa n’abari mu kato. Abasirikare be nabo barakomeza gupfa nk’isazi, ibishobora guteza n’imvururu imbere mu gihugu kuko ihungabana ry’ubukungu ryatumye benshi binubira ubutegetsi bwe kugeza n’aho mu ishyaka CNDD-FDD bacikamo ibice, bamwe bamagana imyanzuro ye n’umugore we wigaruriye amasoko yose mu by’ubucuruzi.

Kuva Uvira mu Mujyi ujya ku mupaka wa RDC n'u Burundi harimo intera ya kilometero 14 gusa
Kuva Uvira ujya i Bujumbura unyuze mu nzira y'ubutaka ugenda ukikiye ikiyaga cya Tanganyika
Abarwanyi b'ibihuriro AFC/M23 batangiye kugenzura Umujyi wa Uvira mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu
Hagati ya Uvira na Bujumbura harimo intera ya kilometero 26, ari nayo mpamvu Ingabo z'u Burundi zagerageje kurwana kuri uyu mujyi ngo udafatwa
Nyuma yo gutsindwa, bamwe mu Ngabo z'u Burundi, FARDC, Wazalendo na FDLR bahisemo kwambuka bajya mu Burundi bakoresheje uyu muhanda

Special pages