Yabigarutseho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, ubwo yitabiraga ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri.
Gen (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko mu gihe Perezida Paul Kagame akiyoboye u Rwanda nta mpungenge iyo ari yo yose ikwiye kubaho, yemeza ko abamutuka bakoresheje imbuga nkoranyambaga ari ho bizagarukira kuko ari zo mbaraga bafite.
Ati “Bizajya bigarukira kuri biriya bitutsi gusa kuko n’izo mbaraga bafite.”
Yerekanye ko kubona umuntu wabaye muri RPA agera hanze y’Igihugu agatuka Umukuru w’Igihugu aba ari igikenya kandi ko urubyiruko rukwiye kubimenya.
Gen Ibingira yavuze ko mu gihe igihugu cyaba gitewe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahita ahamagara abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru kugira ngo bafashe kurinda ubusugire bwacyo.
Yemeje ko abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakwirakwizwa ku mipaka y’u Rwanda, abato bagakomereza aho igitero cyaturutse.
Ati “Mu masaha umunani cyangwa 10 twaba twabonye inshingano twebwe abasaza. Yadushyira mu nguni zose z’igihugu, tugakaba nkuko tubivuga, bariya bato bagasohoka igihugu, natwe ntawadusohora mu ndake.”
Yavuze ko ubusanzwe abantu bava mu ndake kuko baba bumva basumbirijwe bagatekereza ko bashobora kwiruka bagasiga umwanzi ariko ku basaza atari ko bimera.
Ati “Abatoya iyo basumbirijwe n’umuriro w’umwanzi atekereza ko ashobora kwiruka akamusiga, ariko abasaza twebwe twagiye muri iriya myobo ari yo ndaki ntawadukuramo kubera ko uba uvuga uti simbasha kwiruka, ninsubira inyuma baramfata, ugwa hariya rero kandi ujya kuhagwa umwanzi wamurangije.”
Yongeyeho ati “Ni ukuvuga ngo abasaza n’urubyiruko twashyira hamwe tukubaka igihugu kuko Afande yagihaye umurongo kigakomera kikadadira, maze mukazareba ukuntu tuzajya tuganira turi abakecuru n’abasaza tuvuga ngo murabona aho twavuye? Murabona aho tugeze?”
Uko ubuyobizi bwiza bwa Paul Kagame bwabaye inkingi
Ubwo yabazwaga ku mahitamo ingabo za RPA zakoze yazibashishije gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Ibingira yasubije ko byashingiye ku kugira umuyobozi mwiza Maj Paul Kagame.
Ati “Inyigisho yaduhaye, uburyo yatuyoboye n’uburyo yaduhaye icyerekezo, byadufashije kurwana urwo rugamba rwo kubohora igihugu cyacu cyari ku ngoyi.”
Yagaragaje ko ubwo mu 1990 abari abayobozi bakuru b’urugamba barangajwe imbere na Gen Maj Fred Gisa Rwigema bari bamaze kuraswa, byasabye ko Paul Kagame ava muri Amerika aho yari yaragiye kwiga mu gihe byashobokaga ko ahita yisabira ubuhunzi akiberaho neza aho yari ari.
Akigera ku rugamba yahise ahindura ibintu byose n’uburyo bw’imirwanire burahinduka, ibyafashije ingabo kubasha guhangana n’igisirikare cya Leta ya Habyarimana ndetse zikabasha gutsinda.
Yavuze ko niba ari umuntu wari ukwiye guhabwa igihembo gishingiye ku bikorwa byiza ari Perezida Paul Kagame bitewe n’ibyo yakoze mu kuyobora urwo rugamba.
Ati “Tujya tubona abantu bahabwa ibihembo, ariko niba hari umuntu ukwiye igihembo kuri iyi Si ni Afande[Paul Kagame]. Ariko natakibona hari kuri iyi isi Imana izakimuha.”
Yagaragaje ko Umukuru w’Igihugu yemeye kuva aheza yari ari akaza kwitangira igihugu nk’uko umugore yemera kwicwa ari kurinda umwana we.
Gen Ibingira yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside abasirikare babujijwe kwihorera nyamara barasangaga abo mu miryango yabo barishwe bazira ko ari Abatutsi.
Ibyo byose yemeje ko byashingiye ku miyoborere myiza ya Paul Kagame wabagaragarije ko bagomba gutandukana n’abo barwana.
Muri Kanama 2023 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abarimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.





