Iminara yagurishijwe ni 1456 yari mu maboko ya IHS Holding ndetse byitezwe ko iryo gura n’igurisha rizaba ryemejwe n’inzego zibishinzwe mu minsi mike.

Ubuyobozi bwa IHS Towers, bugaragaza ko iryo gurisha ryatekerejweho neza bijyanye na gahunda yo guhesha agaciro ishoramari ry’abanyamigabane b’iki kigo.

Iki kigo cyari cyatangaje iby’igurisha ry’ibikorwa byacyo muri Gicurasi 2025, kuri ubu kikaba cyamazekubigurisha 100%.

Kugura ibikorwa bya IHS, byatumye Paradigm iba ikigo gishya gishora imari mu bijyanye n’iminara muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Paradigm iterwa inkunga n’ibigo bikomeye birimo Convergence Partners na Rand Merchant Bank, Ishami rya FirsRand Bank Limited gikora mu bijynye no gutanga ubujyanama mu by’imari.

Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Paradigm, Stephen Harris, yashimangiye ko gukorera mu Rwanda ari ibintu bishimishije nk’igihugu gifite icyerekrezo cyo kwimakaza serivisi, kandi yizeza ko bazarushaho kunoza izo batanga.

Ati “U Rwanda ni isoko rishimishije, aho hari gukenerwa cyane ibikorwaremezo. Abakozi ba Paradigm biteguye kubaka ishoramari rishingiye ku gutanga serivisi nziza, kubaka ibikorwaremezo bifite ireme kandi byizewe ku bigo by’itumanaho.”

IHS yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2013 binyuze muri IHS Rwanda. Icyo gihe yaguze umutungo wa MTN Rwandacell Ltd, inagura imigabane yose ya Rwanda Towers Ltd yahoze ari ishami rya Airtel Rwanda Ltd.

IHS Holding yamaze kugurisha ibikorwa byayo mu Rwanda
IHS Holding yamaze kugurisha ibikorwa byayo mu Rwanda