00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo mu gukemura ikibazo cy’ibyanya by’inganda Leta ishyiraho bikamara imyaka bikoreramo bake

Abayobozi b’Ishami ry’Abanyenganda mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwannda (PSF) beretse Abasenateri ibibazo bizitira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo kugira inganda zikorera mu byanya byazo kandi birimo ibikorwaremezo bisabwa bizemerera gukora neza.

Byagarutsweho kuri uyu wa 15 Mata 2026 ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena bagiranaga ikiganiro n’abayobozi b’abanyenganda muri PSF.

Ni ikiganiro cyari kigamijwe kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa Sena wo mu 2020 usaba Guverinoma kwihutisha gahunda yo gushyira ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda ugeze.

Senateri Nyinawamwiza Laetitia yabajije impamvu hari inganda zikigaragara aho abantu batuye hatari mu byanya byabugenewe nyamara mu gihugu ibyanya bidahwema kwiyongera.

Ati “Hari inganda tubona hirya no hino zitari mu byanya kandi nini nk’uruganda rw’Inyange kuko hariya rukorera si mu cyanya. N’i Musanze rurahari no mu ‘quaritiers’ turazibona ntoya nk’izikora imitobe, amasabune n’izindi.”

Abahagarariye abanyenganda bagaragariye Abasenateri ko ubundi ibyanya by’inganda ari ishoramari rihuriweho aho Leta ishaka ubutaka bwo gushyiraho ibyanya by’inganda, ndetse igashyiraho politiki, amategeko n’igenamigambi rusange ndetse no gushaka abafatanyabikorwa.

Ni mu gihe abikorera bo batanga ishoramari n’ubumenyi mu ishyirwa mu bikorwa noneho bikabyara imikoranire ingana hagati yabo n’abikorera.

Perezida w’Ishami ry’Abanyenganda muri PSF, Nsanza Josiane yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku byanya byinshi bitarageramo imihanda, amashanyarazi n’amazi bihagije ku buryo hari aho inganda zatangiye gukora nta bihari.

Ibyo bituma igiciro cyo gushora imari muri ibyo byanya kijya hejuru ntigikurure abashoramari bihagije ndetse hakiyongeraho ibibazo by’isuzumangaruka ku bidukikije ritarakorwa kuri bimwe mu byanya aho abaturage babituriye batangira gutaka ko bibabangiriza bitaramara kabiri.

Ibyanya byinshi byuzuyemo ibibanza bitubatse

Visi Perezida wa Kabiri w’ishami ry’Anyenganda muri PSF, Martin Abdallah yagaragaje ko ubusanzwe Leta yakabaye itanga ibyanya ari yo ibagurishije ubutaka ariko ko atari ko bigenda.

Ati “Leta igena ahazashyirwa icyanya cy’inganda ubutaka bwaho bugatangira kugurishwa ariko ikibazo ni uko ababugura ba mbere atari bo baba bagiye kubakamo inganda ahubwo ni abazi ikigiye kuhakorerwa. Twe tugura ubutaka bwo gushingaho inganda n’abandi bacuruzi ugasanga umuntu ufite nka hegitari y’ubutaka yaguze nk’icyanya cy’inganda muri Kigali kigitangira ariko kugeza ubu ikaba itarubakwaho.”

“Ni ukuvuga ngo Leta iha ubutaka abatari abanyenganda noneho uzashaka kuhashinga uruganda yaza agasanga ubutaka buhenze akajya gushakira nko mu cyanya cy’i Musanze. Urwo ruhererekane rw’ubutaka buva ku muturage bukajya kuri Leta bigasubira ku muntu utazakora uruganda bukabona kutugeraho biraduhenda cyane.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, Nsengiyumva Fulgence yibajije niba nta buryo bwabaho butuma Leta igurisha ubutaka bwo mu cyanya cy’inganda umushoramari ugiye gushyiraho uruganda gusa.

Ati “Ubwo umuntu amenya ko ahantu Leta igiye gushyiraho icyanya cy’inganda akagenda akagurira umuturage kuri miliyoni 10 Frw agamije kuzahagurisha miliyoni 50 Frw ariko ukumva Leta ntiyigeze ikurikirana ko hari umuntu ugomba gushyiraho uruganda.”

Ikindi kibazo gishamikiye ku bikorwaremezo bitarashyirwa mu nganda ni uko bigora cyane umushoramari kuba yagura ikibanza ibikorwaremezo byose bitarashyirwamo kuko biba bishobora kumutera igihombo; ibituma ibyanya by’inganda byinshi bikora ku ijanisha rito ugeranyije n’ubuso bifite kandi bidakoreshwa ikindi kintu.

Nsanza ati “Ushobora kugura hegitari runaka ushaka kubakamo uruganda ugasanga ni ho Leta izanyuza umuhanda kandi ibyo biba ari igihombo kuko inyubako zagombaga kujyamo zitaba zikigiyemo.”

Abanyenganda kandi bagaragaje ko mu mikoreshereze y’ibyanya by’inganda harimo ikibazo aho usanga bimwe bikorerwamo imiti, amarangi n’ibiryo ku buryo ibyo bintu ubundi bidakwiye kubangikanwa.

Ibyo byiyongeraho kuba hari n’abashoramari baza mu byanya bakiyubakiramo aho kubika ibicuruzwa gusa aho kubakamo inganda ku buryo ubwo bubiko buba bwinshi ugeranyije n’inganda zirimo.

Aho Ariko Senateri Nsengiyumva yavuze ko iyo mikoreshereze iri tekiniki ari abanyenganda bakwiye kuyigena bakayemeranyaho.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yibajije muri iyo mikoranire hagati ya Leta n’abikorera ugomba gusana ibyo bikorwa remezo byo mu byanya by’inganda ndetse anibaza impamvu ibiciro by’ubutaka byashyizweho muri buri gace bidakurikizwa mu kwimura abaturage b’aho izo nganda zikorera.

Senateri Uwimbabazi Penine we yibajije uburyo ibyo bibazo byose byagaragaje ku byanya by’inganda PSF yari ibyicaranye itabivugana n’inzego za Leta zishinzwe kubikemura gusa, Nsanza yasubije ko ibyo bibazo atari bishya mu matwi y’inzego za Leta bireba.

Ku bijyanye n’inganda zitaragera mu byanya by’inganda, Martin Abdallah yavuze ko uhereye mu 2026 abikorera bahawe imyaka 10 yo kuba bose bamaze kwimurirayo izo nganda ariko ngo ni mikeya ndetse yamamije ko uretse izihari ubu bidashoboka ko washinga uruganda rushya atariho urushyize.

Abo bashoramari bavuze ko bifuza ko Leta yakwihutisha ibikorwaremezo muri ibyo byanya by’umwihariko kubanza iby’ingenzi mu gice kimwe mbere yo kwagura icyanya hamwe no kugena umusanzu abanyenganda bajya batanga wo kwisanira ibikorwaremezo.

Hari kandi kwimura abagituye mu byanya bimwe, gushyiraho urwego rumwe rushinzwe gucunga ibyanya by’inganda n’ibindi birimo no kuba bakopera muri Maroc aho ibyanya byinshi bicungwa n’abikorera bigatuma imikorere yabyo idashingira cyane ku ngengo y’imari ya Leta iba ishobora kuba nkeya.

Senateri Dr. Nyinawamwiza Laetitia yabajije impamvu hari inganda zikigaragara aho abantu batuye hatari mu byanya byabugenewe nyamara mu gihugu ibyanya bidahwema kwiyongera
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yibajije mu mikoranire iri hagati ya Leta n’abikorera ugomba gusana bikorwa remezo byo mu byanya by’inganda
Perezida w’Ishami ry’Abanyenganda muri PSF, Nsanza Josiane yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku byanya by'inganda byinshi bitarageramo imihanda, amashanyarazi n’amazi bihagije
Visi Perezida wa Kabiri w’ishami ry’Anyenganda muri PSF, Martin Abdallah yagaragaje ko ubusanzwe Leta yakabaye itanga ibyanya ari yo igurishije ubutaka ariko ko atari ko bigenda

Special pages