Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, yerekanye ko hari ibyumba bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi biri hirya no hino mu gihugu ariko bidakora, kandi byakabaye bifasha mu kubika umusaruro no kwirinda ko wangirika vuba.
Yasabye ko NAEB yareba uko ibyo byumba bidakora byakoreshwa mu rwego rwo gutanga umusaruro ukwiye.
Ubwo yaganiragana n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, Bizimana Claude, yavuze ko ibyumba bikonjesha bidakora birimo ibya Leta n’iby’abikorera.
Yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma bidakora uko bikwiye zirimo kuba byarubatswe ahantu hari kure y’aho umusaruro uri.
Ati “Impamvu bidakora, bimwe biri ahantu bidatanga umusaruro, ugasanga biri kure y’ahaturuka umusaruro. Hari ibyo twasanze bifite umusaruro muke ku buryo aho hantu biri abahinzi bahita bacuruza umusaruro wabo ku baguzi."
Yakomeje ati "Kuri bo kubibika muri ibyo byumba bafite umuntu ubigura mu minota itatu cyangwa itanu…hari abafite ibyumba bibananira kubicunga kubera ikiguzi kiri hejuru cyane cyane umuriro w’amashanyarazi n’ibyuma bisimbuzwa iyo bikenewe.”
Yavuze ko hari n’ibyumba bifite ikoranabuhanga ryo gukoresha umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’Izuba ariko ko nabyo usanga bidakonjesha cyane.
Bizimana yanagaragaje ko hari ikibazo gishingiye ku myumvire kiri mu bituma ibyumba bikonjesha bidakoreshwa uko bikwiye.
Ati “Ariko hari n’ikintu kigomba guhinduka akenshi tutajya dutindaho cyane. Ikintu cy’imyumvire. Hari umuco wo kuvuga ngo ibintu byabitswe ntabwo ari byiza, turya ibiryo twumva ko ari iby’uwo munsi, n’iyo tugiye kugura imbuto turabaza ngo ese ibi ni ibya none? Bituma rero n’abantu bubakiwe ibyumba bikonjesha bumva ko kubikoresha bituma ibyo bagurisha bita agaciro.”
“Navuga ko ari urugendo rurerure ariko muri NAEB dutanga ubujyanama ku rwego rwa tekinike. Icyo akenshi dushishikariza ababifite ni uko byajya bikoreshwa mu buryo byatanga umusaruro.”
Yasobanuye ko hari aho usanga uwo ari umutungo w’Akarere kandi haba harimo ba rwiyemezamirimo bohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko icyo gihe bashishikariza uturere kugirana na bo amasezerano, ibyumba bikonjesha bikegurirwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo babikoreshe aho kugira ngo bibe iby’uturere kuko usanga iyo biri mu maboko yabo bidakora neza. Yatanze ingero nko mu Karere ka Rulindo na Ngoma byakozwe kandi bigenda neza.
Bizimana yasobanuye ko hari n’abantu bubaka ibyumba bikonjesha ku giti cyabo barimo nk’ababikoresha ngo babike inyama cyangwa amafi bikoreshwa imbere mu gihugu, ariko ko iyo bitagikoreshwa bagirwa inama yo kubibyaza umusaruro.
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko bitumvikana ko ibyumba bikonjesha bidakora kandi biba byarashyizweho mu gukemura ikibazo.
Ati “Birumvikana mwatugaragarije n’ibibazo birimo, ese gahunda yo kuzishyiraho hirya no hino yagiyeho nta nyigo yakozwe? Kuko uko tubibona, niba zaragiye ahategereye umusaruro, zikaba ahategereye abaturage…bikaba n’aho biri bidakenewe, byaba bitangaje niba ushobora gushyira icyumba gikonjesha ahantu hatari ibintu bikenewe n’umusaruro uhagije. Bizagenda bite izi zitari gukora, ese ntaho zikenewe? Turazireka zaratanzweho amafaranga?”
Depite Mvano Etienne Nsabimana yagize ati “Zimwe zagiye zubakwa ahantu hatari umusaruro. Iki kibazo kirafatirwa uwuhe mwanzuro ko usanga ibi byumba bidakoreshwa mu buryo zagenewe gukora.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ibyo byumba byashyizweho hagamijwe kugabanya umusaruro wangirika kandi ko byashowemo amafaranga, bityo bikwiye gutanga umusaruro.
Ati “Twiyemeje ko icyo ari ikibazo tugiye gukoraho tukakigira icyacu, kandi tugakora inyigo, igaragaza buri cyumba aho kiri, tukareba uko zahuzwa n’abantu bakunze kugira ibibazo by’umusaruro wangirika kuko turabazi. Ni akazi twava aha tubemereye gukora vuba.”
Biteganyijwe ko ikigo cyitwa Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-chain kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, kizafasha mu guhugura abantu ku bijyanye n’uburyo buboneye bwo gukonjesha umusaruro.








Ibitekerezo 0