00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo CTC cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo CTC (ClearTrust Consulting) kimaze imyaka itanu gitangiye gukorera mu Bubiligi, kigagira icyicaro muri Luxembourg cyatangiye gukorera mu Rwanda gitanga amahugurwa mu bijyanye n’imari no kugenzura inkomoko y’umutungo ukoreshwa n’abakiliya mu bigo by’imari.

Ni umuhango wabereye i Kigali, ku wa 28 Gashayntare 2026. CTC ifitanye ubufatanye mu mikoreranire na kaminuza ya European Business University yo muri Luxembourg.

Mu kiganiro na IGIHE, Nzamutuma Janvier washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa CTC yavuze ko batangiye bahugura umuntu umwe umwe, kugeza aho batanga impamyabushobozi zirenga 90 mu wa 2024.

Ati “ kandi uko CTC igenda itera imbere ni ko tugenda tubona abantu babona akazi ari benshi. Uko umubare w’abantu biyandikisha cyangwa se baza muri aya mahugurwa ugenda uba munini, ni ko bagenda babona akazi.”

Kuva CTC yatangira, Nzamutuma yari afite intego yo kugeza ibikorwa byayo mu Rwanda, birangira ayandikishije mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB.

Ku wa 28 Gashyantare 2026, CTC yahaye abanyeshuri ba mbere bo mu Rwanda impamyabumenyi harimo barimo b’Abanyarwanda n’abandi bariri bo mu bindi bihugu nka Afurika yepfo na Nigeria.

Ati “Ariko mu byukuri ikintu ntwashakaga ni ukugira ngo dutangize CTC mu Rwanda, uko byagenda kose buri kintu kigira intangirio, mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘nizibika zari amagi’ tugitangira twatangiranye n’umuntu umwe mu Bubiligi na Luxembourg, ubu tugeze kuri 200, duha Impamyabumenyi. Niba rero mu Rwanda dutangiriye ku bantu 10 ni byiza cyane kuri njye.”

Nzamutuma yavuze ko urebye iterambere u Rwanda rufite, hari icyizere ko mu minsi iri mbere bazashobora guha amahugurwa Abanyarwanda n’abandi Banyafurika benshi.

Ati “Aha kandi ndashimira abafatanyabikorwa bacu kuko batuma dutanga impamyabumenyi zemewe kandi koko urangije aba afite ubumenyi, bigatuma n’abarangije bashobora ku isoko ry’umurimo bikabafasha.”

Habarugira Emmanuel uri mu mubahawe impamyabumenyi i Kigali na CTC yabwiye IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kwiga aya masomo kuko yabonaga bimufasha gusobanukirwa ibyo yize muri kamunuza kandi bikanufasha mu kazi akora.

Ati “Nafashe icyemezo kidakuka cyo kubyiga, kuko nabonaga bijyana n’akazi nkora, cyane cyane ku birebana n’ikoreshwa ry’amafaranga adasobanutse, utamenya aho aturuka, n’uburyo amategeko abigena, igihe habayeho guhura n’icyo kibazo , cyagwa se n’ubwoko bw’ayo mafaranga ubwabyo inzira aba yaturutsemo zitandukanye.”

Yahamije ko ari amasomo akenewe mu Rwanda, kuko urwego rw’ubukungu rugenda rutera imbere, hakenewe inzobere ku rwego mpuzamahanga kugirango ibigo bikora iby’ubukungu birusheho kugira imikorere myiza.

Mu mpera za 2024, i Bruxelles abahawe imyampabushobozi bakomoka mu bihugu birimo u Bubiligi, Luxembourg, Finlande, Autriche, u Bwongereza, Canada, u Burundi, Sénégal, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Budage, Espagne, Togo, Twagize n’akarusho, hari abavuye mu Rwanda

Nzamutuma Janvier washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa CTC yavuze ko zari inzozi ze kugeza iki kigo mu Rwanda
Thomas Wolford, yari yagiye gushyigikira iki gikorwa
Habarugira Emmanuel, umwe mubahawe impamyabumenyi i Kigali na CTC yavuze ko aya masomo yari akenewe
Nzamutuma (ibumoso) ari mu bahaye impamyabumenyi abahuguwe
Abahawe impamyabushobozi bavuye mu bihugu bitandukanye

[email protected]


Special pages