00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yasabye abiga amategeko gutangira kwimenyereza gukemura ibibazo bya sosiyete

Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko, ILPD, ryasabye abanyeshuri biga amategeko kurenga ku masomo biga mu ishuri bakajya no kureba muri sosiyete ibibazo bihari kandi bakabishakira ibisubizo.

Ibi ni ibyavugiwe mu kiganiro ILPD yagiranye n’abanyeshuri bo kuri Mount Kigali University ku wa 28 Ugushyingo 2025.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko nk’ishuri ryigisha abanyamategeko baturutse muri kaminuza zitandukanye bakunze guhura n’ikibazo cy’abanyeshuri bafite ubumenyi mu mategeko ariko batazi uko babukoresha muri sosiyete.

Ati “Ubundi kugira ngo umuntu abe umunyamategeko mwiza agomba kuba azi amategeko, azi ibibazo biri mu baturage, azi guhuza no gusesengura ya mategeko n’ibyo bibazo. Kuko utabizi ushobora gufunga uwari gufungurwa cyangwa ugafungura uwari gufungwa. Biba bisaba kwitonda”

Yavuze ko abanyeshuri bari kwiga amategeko bakwiye kujya bakurikirana ibibazo igihugu gifite mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera kugira ngo bagire uruhare mu gutangira kubishakira ibisubizo hakiri kare, bajya mu baturage bakamenya ibibazo bihari, icyo babafasha, bakabakorera n’ubuvugizi.

Ati “Kwigira ku manza zaciwe n’inkiko ni ingezi, ariko dukwiye no gufata iya mbere tugatangira gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo biba bihari ariko bitaragezwa mu nkiko. Abanyeshuri bashobora gufasha nk’abaturage baba batarabona n’umunyamategeko mu buzima bwabo, kubera ibibazo by’ubushobozi se, aho atuye n’ibindi. Gufasha abaturage muri ubwo buryo bifasha n’umunyeshuri gufunguka mu mutwe.”

Umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza ya Mount Kigali, Me Nsengiyumva Yussuf, yavuze ko ILPD ari yo iha umunyeshuri uruhushya rwo kuba umunyamategeko wuzuye ari na yo mpamvu babatumira ngo baganirize abanyeshuri babo.

Ati “Tuba tugira ngo abanyeshuri bacu babone ko ibyo tubabwira koko bihari, ndetse bamenye ko kwiga bitarangirira hano gusa, ahubwo hari andi mashuri bakeneye, hari ubundi bumenyi bakeneye kugira ngo bazavemo abanyamategeko beza.”

Nshutinziza Gloria wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri MKU, yavuze ko muri iki kiganiro hari byinshi yungukiyemo birimo ko amasomo adahagije.

Ati “Namenye ko tutagomba gukurikira amategeko buhumyi kuko hari aba ari ayakera cyane yashyizweho ku bw’abakoloni, ugasanga asigaye agonga umuturage muri iki gihe. Namenye ko ari inshingano zanjye kureberera umuturage nk’umuntu wize amategeko.”

ILPD ni ishuri ryigisha rikanateza imbere mategeko mu Rwanda aho buri mwaka rishyira ku isoko nibura abanyamategeko 500.

Umuyobozi mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yabwiye abanyeshuri ba MKU, ko bakwiye kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo
Umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza ya Mount Kigali, Me Nsengiyumva Yussuf, yavuze ko ari byiza ko abanyeshuri baganirizwa n'inararibonye mu byo biga
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kigali University baganirijwe ku buryo bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biga
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kwimara amatsiko
ILPD yageneye impano Ishami ry'Amategeko rya Mount Kigali University

Special pages