Imirimo yo kubaka muri rusange igeze kuri 80%, aho inyubako zose zamaze kuzamurwa hasigaye gukora imirimo ya nyuma no gutangira kuzana ibikoresho bizakenerwa muri iki kigo, ariko kuri ubu yarahagaze.
Ni ikigo cy’icyitegererezo mu Karere mu bijyanye n’ubuhinzi buteye imbere, aho kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde binyuze muri Banki y’Ubucuruzi ya Exim Bank yo mu Buhinde yahaye u Rwanda inguzanyo.
Iki kigo kiri kubakwa binyuze mu mushinga witwa ETI: Export Targeted Irrigation. Ufite igice cyo kubaka inyubako izakora nk’ikigo cy’icyitegererezo mu mashini zikoreshwa mu buhinzi n’ibikoresho bigezweho.
Uretse kuba inyubako igeze kuri 80%, ibijyanye no gushyiramo ibikoresho byo bigeze ku 10%. Kiri kubakwa mu Karere ka Kicukiro ku ishami rya RAB ahazwi nka Rubirizi.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Uwamahoro Florence, yagaragaje ko icyo kigo kizafasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.
Ati “Twiteze ko ari ikigo cyakorerwaho ubushakashatsi cyane cyane ku mashini zikoreshwa mu buhinzi, guhugura abari muri urwo ruhererekane ndetse akaba ari n’ikigo cyabasha kureba ubuziranenge cyangwa se ubwiza bw’imashini zikoreshwa mu buhinzi mu gihugu ariko twatanga n’iyo serivisi hanze.”
Mu gihe icyo kigo kizaba cyamaze kubakwa kizajya gikora n’imashini zigezweho zikoreshwa mu buhinzi cyangwa kigateranyirizwamo izitumizwa mu mahanga.
Dr. Uwamahoro ati “Izo mashini haba izikoreshwa mu guhinga, mu kubagara, mu gutera no gufata neza umusaruro, hari ibyiciro zizajya zikorerwamo hano mu Rwanda zikanateranyirizwamo.”
Dr. Uwamahoro yavuze kandi ko cyitezweho mu gufasha guteza imbere ubuhinzi buteye imbere ndetse n’imashini zizajya zibukoreshwamo zikaba zijyanye n’imiterere y’u Rwanda.
Ati “Ni ikigo cy’icyitegererezo, kizafasha mu gukora ubuhinzi buteye imbere, kubera ko hari imashini nyinshi tutabonaga mu gihugu zizajya zibasha kuboneka kandi zakorewe aha ngaha cyangwa zateranyirijwe aha.”
“Hari ukuba zibanza kugeragezwa ku butaka bw’u Rwanda kugira ngo zikoreshwe. Hari no kureba muri urwo ruhererekane rwose, ku buryo imashini zikoreshwamo zajya zigeragerezwa hano, zigapimwa ku bijyanye n’ubushakashatsi, zikabasha gushyirwa hanze no gukoreshwa n’abahinzi bacu ariko hari na serivisi zatangwa no ku bindi bihugu byo hanze.”
Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta basuraga imirimo y’iki kigo yahagaze, bagaragarijwe ko yahagaze biturutse ku bibazo uwubakaga yahuye na byo, byo kuba ibigo bye iwabo mu Buhinde byarahombye bituma igihugu gihitamo kudakomeza gukorana na we.
Nyuma yo guhagarika amasezerano hagombaga gushakwa undi rwiyemezamirimo ushobora gukomeza imirimo y’ubwubatsi no gushyiramo ibikoresho nkenerwa.
Bitewe n’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Exim Bank, abubaka bagomba kuba abaturuka mu Buhinde, ndetse iyi banki niyo itanga nibura urutonde rw’abantu batatu, u Rwanda rugatoranyamo umwe uhabwa imirimo.
Abadepite bagaragarijwe ko imirimo yo kubaka yatinze kubera ko Exim Bank yasaga n’ibigendamo gake ariko hitezwe ko bitarenze Gashyantare 2026 izaba yamaze gutanga urutonde rw’abantu batatu bazatoranywamo utsindira isoko, imirimo igasubukurwa.
Mu gihe imirimo yaba itangiye, byasaba amezi 10 gusa kugira ngo iki kigo kibe cyatangira gukoreshwa.
Ukurikije uko cyubatse harimo inyubako zizatangirwamo amahugurwa, izizakorerwamo ubushakashatsi, izizagaragarizwamo ibyavumbuwe ku gukora imashini zo mu buhinzi, ahazajya hakorerwa isuzuma, ahazajya hateranyirizwa imashini, ahazajya hageragerezwa ubuziranenge n’ibindi bitandukanye.
Amasezerano y’uwo mushinga yasinywe mu 2013, utangira gushyirwa mu bikorwa 2015. Mu 2020 u Rwanda rwatangiye kwishyura inguzanyo rwahawe. Ni inguzanyo yishyurwa buri mezi atandatu.
Impungenge zihari zishingiye ku kuba igihugu cyaratangiye kwishyura mu gihe umushinga utaratangira kubyazwa umusaruro kubera uburyo wakomeje kugenda kudindira.
Ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kwihutisha imirimo kugira ngo icyo kigo cyuzure, kizatange umusaruro gitegerejweho.
Amafoto: Kwizera Herve















