00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yahaye miliyoni 100Frw ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza

Umuryango Imbuto Foundation watanze miliyoni 100 Frw kuri ba rwiyemezamirimo 10 bafite imishinga yahize indi mu cyiciro cya Kabiri cy’irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’.

Imali Agribusiness Challenge ni irushanwa rifasha urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi kubona amafaranga n’ubumenyi butuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.

Ni umushinga watekerejwe unashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego za Leta.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation, Umuhoza Anny Christa, yavuze ko gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi binyuze mu marushanwa bigamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, guteza imbere ihangwa ry’imirimo mishya no kongera ingano y’ibyoherezwa hanze.

Ati “Urubyiruko rwitabira aya marushanwa ruhabwa ubumenyi ku gutegura imishinga ku buryo n’iyo atagize amahirwe yo gutsinda aha hari ibyo yakwigezaho bitewe n’ubumenyi aba yungutse. Kugira amafaranga ni kimwe no kuyakoresha ni ikindi.”

Umuhoza yavuze ko iyo bamaze gutoranya imishinga yahize indi igahabwa ibihembo, batabareka gutyo ahubwo bakomeza kubakurikirana bakanabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.”

Tuyishime David ufite umushinga witwa A-Z Manufacturing wahebwe miliyoni 10 Frw, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga bahawe bazayifashisha mu kongera ingano y’ibyo bakora.

Yatangiye umushinga wo gukora imashini zoroheje zifashishwa mu buhinzi afite igishoro gito cyane kandi ari umwe none afite abakozi batandatu bahoraho na 20 badahoraho.

Ati “Aya mafaranga aje ari inyongera ku byo dukora, kugeza ubu tumaze gukora imashini zirenga 100 no gusana izagiritse zirenga 300. Urubyiruko rukwiye kwishakamo ibisubizo rukiga kwitekerereza rudategereje ko ruzahabwa akazi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Tetero Solange, yavuze ko imirimo ku isoko ry’umurimo ikiri mike bityo ko urubyiruko rukwiye kubyaza amahirwe rwashyiriweho n’igihugu n’imishinga itandukanye.

Icyiciro cya Kabiri cyitabiriwe n’abarenga 1.200 hatoranywamo 10 yahize indi, buri mushinga wahembwe miliyoni 10 Frw izahabwa n’amahugurwa yo kuyishyira mu bikorwa no kwiteza imbere.

Imbuto Foundation yahaye miliyoni 100 Frw ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza
Tuyishime David yavuze ko aya mafaranga bahawe bazayifashisha mu kongera ingano y’ibyo bakora
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Tetero Solange, yasabye urubyiruko gufatirana amahirwe ari mu kwihangira imirimo kuko ikiri mike ku isoko
Umuhoza Anny Christa, yavuze ko aya marushanwa agamije urubyiruko rufite imishinga igamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi

Special pages