Ni ibishanga birimo icya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Nyabugogo na Kibumba, bizatwara asaga miliyari 80 Frw.

Munyazikwiye yakomeje ati “Kubitunganya ni ukongera ubushobozi bw’umujyi mu kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure kuko hari gutunganywa imigezi n’ibidendezi bishobora kwakira amazi menshi mu gihe avuye ku misozi itandukanye cyane ko umujyi wacu ufite ubutumburuke n’ubuhaname.”

Yakomeje “Icya kabiri kandi harimo gutunganywa utuyira tw’amagare, utw’abanyamakuru kandi dufite icyizere ko muri uko kwezi kwa Kane kwa 2026 umushinga tuzaba twawusoje, tukawumurikira Abanyarwanda bakaba batangira kuwukoresha.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yemeza ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo kubungabunga ibidukikije aho rukomeje gahunda yo gukusanya arenga miliyoni 300 y’Amadorali azifashishwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Muri tumaze gukusanya arenga miliyoni 300$ ariko kuko dufite intego ngari mu kwita ku bidukikije, ni nayo mpamvu twazamuye ubushobozi bwo kubyitaho. Hagendewe ku ntego dufite ya NDS3.0 ubu intego yacu ni ugukusanya agera kuri miliyari 12 z’Amadorali kugira ngo tubashe kuyigeraho.”

Yavuze ko muri gahunda yo gukusanya ubushobozi, amafaranga ava mu bintu binyuranye birimo kwishakamo ubushobozi nk’igihugu ndetse no kureba ku bafatanyabikorwa.

Ati “Mu gukusanya ubushobozi bwo kwita ku bidukikije, bigirwamo uruhare n’inzego zitandukanye, zirimo ubutangwa na Leta, ubuva hanze y’Igihugu, mu bihugu byateye imbere no mu Bafatanyabikorwa batandukanye baba bifuza gufatanya natwe mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Yashimangiye ko mu kwita ku bidukikije mu Rwanda, harimo amahirwe menshi kuko uretse guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, hatangwa n’akazi.

Ati “Tumaze igihe turi kureba amahirwe yo gushora imari mu kwita ku bidukikije mu Rwanda, twasanze harimo amahirwe menshi cyane by’umwihariko ayo gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe no gutanga akazi kandi byose bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Ibishanga byose biri kuvugururwa biri ku buso bwa hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65.

Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyo cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

REMA yatangaje ko bitarenze Mata 2026 imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu izaba yarangiye
REMA yatangaje ko bitarenze Mata 2026 imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu izaba yarangiye
Ibishanga bitandukanye biri gutunganywa mu guharanira ko himakazwa kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Ibishanga bitandukanye biri gutunganywa mu guharanira ko himakazwa kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Ibishanga biri gushyirwamo n'ibiyaga bigamije kugaragaza ubwiza nyaburanga
Ibishanga biri gushyirwamo n'ibiyaga bigamije kugaragaza ubwiza nyaburanga
Muri ibi bishanga hari gutunganywamo inzira zizajya zifashishwa n'ababisura
Muri ibi bishanga hari gutunganywamo inzira zizajya zifashishwa n'ababisura