Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, atanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoze mu mpera za 2025 ubwo basuraga abaturage mu kugenzura ibijyanye n’imiturire.

Abadepite bagaragaje ko basanze hari ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’amazi n’amazi make mu bice bitandukanye n’inganda z’amazi zishaje.

Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko kwagura uruganda rwa Mutobo muri Musanze bigeze kuri 84%, kubaka uruganda rwa Muhazi II muri Rwamagana bigeze kuri 92%, urwa Musogoro muri Karongi bigeze kuri 92%, urwa Karenge ruzongererwa ubushobozi rukabasha gutunganya meterokibe 48.000 ku munsi bigeze kuri 30% n’uruganda rwa Nzove ruri kuvugururwa umushinga ukazarangira uyu mwaka.

Depite Nizeyimana Pie, yagaragaje ko umujyi wa Muhanga ufite ikibazo cy’amazi make aho ukoresha uruganda rwa Gihuma rutunganya ingano y’amazi rwatunganyaga rugishyirwho kandi hashize imyaka irenga 40.

Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko urwo ruganda ruri kuvugururwa kugira ngo Umujyi wa Muhanga ufashwe gukemura ikibazo cy’amazi.

Depite Eugene Mussolini yagaragaje ko aho gushyira imbere imishinga yo kubaka inganda zitunganya amazi menshi hari hakwiye kurebwa ku kijyanye n’uburyo amazi apfa ubusa abungabungwe.

U Rwanda rufite ikibazo cy’amazi atunganywa ariko ntabarwe, bigatera igihombo gikomeye bijyanye n’igiciro kiba cyagiye mu gutunganya aya mazi. Ubu iki gihombo cy’amazi (Non-Revenue Water –NRW) kigera hafi kuri 38%.

Impamvu y’iki kibazo ni uko usanga hari amazi atakarira mu nzira agenda, kubera amatiyo yatobotse, atakara kuko atishyujwe, mubazi zitakoze neza cyangwa abantu bayiba, n’ibitishyurwa.

Depite Mussolini ati “Ko dufite amazi menshi ameneka, twabanje tugakemura ikibazo cy’amazi apfa ubusa abaturage batayabonye.”

Depite Izere Ingrid Marie Parfait yabajije ingamba ziri gufatwa zigamije kunoza imicungire y’amavomo hirya no hino mu gihugu kuko usanga n’aho amazi ari, hari ubwo abaturage bagorwa no kubona amazi bitewe na gahunda z’abacunga amavomo hirya no hino mu gihugu.

Ku rundi ruhande Depite Mukandanga Speciose yanasabye ko hongerwa ingano y’amavomo kuko usanga ahari akiri make ugereranyije n’abaturage bakenera amazi ndete n’ingano yayo usanga ari make.

Biteganyijwe ko mu 2029 kugeza amazi mu midugudu bizaba biri ku kigero cya 100% bivuye kuri 80%, ingano y’amazi atakara ikazagera kuri 25% ivuye kuri 39,5%, abafatabuguzi bakazagera kuri 1.000.000 bavuye kuri 405.312 bariho uyu munsi.

Imirimo yo kubaka inganda z’amazi mu mijyi igeze kure
Imirimo yo kubaka inganda z’amazi mu mijyi igeze kure
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi mu mijyi igeze kure
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi mu mijyi igeze kure
Abadepite bagaragaje ikibazo cy'amazi make ku baturage
Abadepite bagaragaje ikibazo cy'amazi make ku baturage