Nubwo imvura nyinshi yagiye ibangamira imirimo yo kubaka urugomero, hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kuyihutisha, zirimo no kongera amasaha y’akazi, ngo urugomero ruzuzure mu gihe giteganyijwe.
Uru rugomero ruri kubakwa kuri hegitari 400 ziri mu mirenge ya Karama na Rukoma ariko ruzanagera mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.
Ruzaba rufite metero 39 z’ubuhagarike wagera hejuru rukagira kilometero imwe na metero 160 z’ubutambike. Ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni hafi 55 z’amazi azifashishwa mu guha amazi meza abaturage, gutanga amazi yo kuhira imyaka, ayo guha inka ndetse rukazanatanga Megawatt imwe y’amashanyarazi.
Urugomero rwa Muvumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare imirimo yo kurwubaka igeze kuri 46%, aho ruruzura rutwaye arenga miliyari 207 Frw.
Umukozi mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Ndekezi François Xavier, yavuze ko abaturage bo bategerezanyije amatsiko irangira ry’uru rugomero kuko rizabafasha mu buhinzi bwabo no mu gihe cy’izuba.
Ati “Muri aka gace hakunze kuva izuba ryinshi cyane, batubwiye ko uyu mushinga uzazamura abantu mu buhinzi binyuze mu kuhira imyaka. Ubundi twahingaga ibihembwe bibiri guhera mu kwa cyenda kugera mu kwa kabiri, guhera mu kwa kabiri kugera mu kwa gatandatu ariko ngo hari ikindi gihembwe kibamo izuba uyu mushinga uzadufasha.”





