Muri iyi minsi, abashoramari 50 batoranyijwe mu gice cya mbere cy’irushanwa, hakurikijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwatanzwe n’abashoramari batandukanye bo mu gihugu hose.

Umwe mu bagize akanama nkemurampaka Ingabire Phiona, yavuze ko buri wese watsindiye kuba muri iki cyiciro yerekanye udushya n’imishinga ifite intego n’imbaraga zishobora kuzana impinduka mu bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Iyi mishinga yose yagaragaje udushya kandi ifite agaciro mu guhindura ubukungu binyuze mu bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima ndetse n’ubucuruzi muri rusange.”

"Abahatanye muri iri rushanwa batunguranye batanga udushya twisumbuyeho tugera mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima n’ubucuruzi muri rusange. Ibi bisaba ubushobozi bwinshi bwo kugera ku ntego z’irushanwa."

Yakomeje avuga ko, "Ubwiza n’imbaraga by’imishinga byerekana neza uko icyiciro gitaha cy’irushanwa kizagenda. Uko abaturage bazaba bateye inkunga abahatanye bishobora kuzana amarushanwa akomeye hagati y’imishinga itandukanye muri iki cyiciro."

Icyiciro gikurikira cy’irushanwa kizatangira ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira, 2025 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Ni icyiciro gitanga amahirwe ku baturage kugira uruhare mu gutora abashoramari bakunda no kubashyigikira kugira ngo bagere mu cyiciro gikurikiraho.

Umuyobozi w’iri rushanwa akaba n’Umuyobozi Mukuru wa RG-Consult, Remmygious Lubega, yavuze ko icyiciro cyo gutora gitanga amahirwe ku baturage yo kugira uruhare mu gutoranya, no gushyigikira gahunda y’ubucuruzi bwabo.

Yavuze ko gutora byemeza ko igikorwa cy’ubucuruzi kizubakwa no gutezwa imbere n'abaturage bacyo kandi ko ari ishema kubona ubucuruzi bwashyigikiwe n’abaturage ubwabo bwaba bwakomeje no bwiyubaka nk’ibigo bikomeye.

Lubega yavuze ko abantu bagomba kugira uruhare mu guhitamo ibikorwa by’ubucuruzi byabo, kuko aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.

Gutora bizakorerwa ku rubuga rwa Tangira (www.tangira.rw) ndetse no ku rubuga rwa X rwa Tangira StartUp (@tangirastartup).

Abaturage bazagira amahirwe yo kureba amashusho y’imishinga yatanzwe kandi bagahitamo abo bahisemo bitewe n’impamvu zinyuranye.

Aya matora azajyanishwa n’ibyo abagize akanama nkemurampaka kugira ngo habeho abatoranyijwe 12 bazakomeza mu cyiciro gikurikiraho, aho bazahabwa ubujyanama ndetse n’amahugurwa mu buryo bwo kunoza ibikorwa byabo imbere y’abagize ako kanama mu gikorwa kizabera kuri Televiziyo.

Tangira StartUp TV Contest izerekanwa kuri Igihe TV mu byiciro bitandatu, aho buri cyumweru hazajya habaho gutoranya abatsinze.

Abatowe mu cyiciro gikurikiraho bazahatana mu gushaka ibihembo birimo amafaranga arenga miliyoni 10 Frw n’ibindi.

Tangira StartUp TV Contest ishyigikiwe n’ibigo bitandukanye birimo BRD, Urwego rw’Abikorera ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT Chamber), StartUp 250, Igihe, Aba VIP, Itara Productions, BTN, ATV, Royal FM, Capital FM, Nep Filmz na RG-Consult Inc.

Imishinga 50 yatoranyijwe muri Tangira Start Up TV yashyizwe Ahagarara
Imishinga 50 yatoranyijwe muri Tangira Start Up TV yashyizwe Ahagarara