00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga migari Inama Njyanama ya Rubavu iri kusa ikivi izibukirwaho

Manda y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu isigaje amezi 10 kugira ngo igere ku musozo. Ubwo yatangiraga inshingano mu Ukwakira 2021, yasabwe kwita ku mishinga migari irimo kuzuza Isoko rya Gisenyi, gare nshya, urugomero mu Kiyaga cya Kivu n’isoza ry’imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu.

Imishinga myinshi yageze ku musozo bigizwemo uruhare n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kuko abayigize bagiye bafata imyanzuro aho rukomeye, cyane iyo baganiraga ku yari yaratinze kurangira nk’uw’Isoko rya Gisenyi.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka, rigaragaza ko mu 2022 Rubavu yari ituwe n’abaturage 546.683. Byitezwe ko mu 2035 izaba ituwe n’abarenga ibihumbi 669, mu 2050 bagere ku bihumbi 846. Imishinga myinshi yateguriwe aka karere ijyana n’ubwiyongere bw’abaturage.

Iyi ni imishinga migari Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu izibukirwaho mu gihe izaba yararangije manda yayo:

Uruganda rutunganya amashanyarazi ya Gaz Methane

Uruganda Shema Power rutunganya amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Rutanga amashanyarazi angana na megawati 56. Rwabaye igisubizo mu kongera ingano y’amashanyarazi mu Rwanda.

Uru ruganda ruherereye mu kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu. Rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka irangira muri Gashyantare 2024 aho rwuzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.

Uruhare rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane mu iterambere ry’uru rwego rungana na megawatt 85,79 bingana na 18% by’umuriro wose.

Imibare igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2016, mu Rwanda ingo 617.250 ari zo zari zifite umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari w’Igihugu, zivuye ku 142.497 zariho mu 2009.

Icyambu cya Rubavu cyaruzuye

Icyambu cya Rubavu cyatashywe ku wa 6 Ukuboza 2024 nyuma y’imyaka ine cyubakwa. Cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17 z’Amadolari. Gifite ubushobozi bwo kunyuzwaho ibicuruzwa bipima toni 2000 ku munsi.

Cyubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri mu Murenge wa Nyamyumba ku Kiyaga cya Kivu. Gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini, bupima metero 60 z’uburebure n’ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z’ibicuruzwa.

Muri Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yabwiye IGIHE ko iki cyambu kinyuzwaho ibicuruzwa bingana na toni 1,400.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ku mwaka, iki cyambu cyakwakira ibicuruzwa bipimye toni zirenga ibihumbi 700 n’abagenzi miliyoni 2,7.

Gare nshya ya Gisenyi yaratashywe

Mu mpera za 2024 mu Karere ka Rubavu huzuye Gare nshya ijyanye n’icyerekezo, yatwaye miliyari 10 Frw. Yubatswe ku buso bwa metero kare 10.037 mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka nto 200 na bus nini 100 ku munsi.

Iyi gare yatangiye kubakwa hashingiwe ku masezerano ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye na sosiyete ya Jali Investment. Ifite ahantu hisanzuye abagenzi bicara, aho umurwayi ashobora kubonera ubutabazi bw’ibanze, ahashyirwa abakekwaho indwara z’ibyorezo, ahakorera Polisi n’ibindi by’ibanze.

Muri iyi gare kandi hashyizwemo inyubako y’ubucuruzi ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu, ifite ibyumba 227, ikagira amagorofa atatu hatabariwemo igisenge cyayo n’igorofa ryo hasi. Buri gorofa rifite ubuso bwa metero kare 2.951.

Isoko rishya rya Gisenyi

Isoko rishya rya Gisenyi (RICO Market) ryari rimaze hafi imyaka 14 ryubakwa, ryuzuye ritwaye miliyari 5,7 Frw. Umuhango wo gutaha iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi wabaye tariki 27 Ukuboza 2025.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa kuva mu 2011, imirimo yo kuryubaka ihagarara imyaka icyenda kubera ibibazo bitandukanye. Nyuma yeguriwe abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd (RICO Ltd) mu 2021 ari na yo yaryujuje ifatanyije n’Akarere ka Rubavu kuko na ko gafitemo imigabane.

Isoko rya Gisenyi rigeretse inshuro enye, aho buri gice gifite ubuso bwa metero kare 2.500 hatabariwemo igisenge n’igorofa ryo hasi, muri rusange rikagira imyanya 1500 yo gucururizamo.

Urwego rw’uburezi nti rwibagiranye

Tariki ya 26 Ugushyingo 2024, hatangiye imirimo yo kwagura ishuri nderabarezi rya Gacuba rirherereye mu Murenge wa Gisenyi. Ubu rigeze kuri 65% ryubakwa, bikaba biteganyijwe ko rizuzura muri Mata 2026 ritwaye miliyari 2,2 Frw.

Iri shuri ryubatse ku buso bwa metero kare 7.187, riri kongerwamo ibyumba by’amashuri 12 biri kubakwa ku buso bwa metero kare 762.

Na none kandi nyuma y’imyaka 12 imirimo yo kwagura ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Rambo yarahagaze, yasubukuwe muri manda y’iyi Nama Njyanama, ubu rikaba ryaruzuye ritwaye miliyoni 760 Frw.

Icyemezo cyo gusubukura imirimo yo kuvugurura iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyamyumba cyafashwe muri Gashyantare 2024. Imirimo nyirizina yatangiye mu ntangiriro za 2025, uruganda BRALIRWA rutangamo inkunga ya miliyoni 520 Frw, Akarere gatanga amafaranga yaburaga.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe rwaravuguruwe

Imirimo yo kuvurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe ruruhukiyemo imibiri irenga 9000, rwubatswe mu cyahoze ari Komimi Mutura na Rwerere. Ubu ni mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango.

Imirimo yo kurwubaka yatangiye tariki 27 Gashyantare 2025, igamije kwagura ahashyinguye imibiri n’ahasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe.

Imibiri 9041 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 yari yarimuriwe mu Rwibutso rwa Nyundo, yasubijwe mu rwibutso rushya rwa Bigogwe nyuma yo gutahwa ku mugaragaro tariki ya 18 Gicurasi 2025, aho rwatwaye miliyari 1,4 Frw.

Ingomero ku mugezi wa Sebeya zarubatswe

Mu 2023, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), bwatangaje ko imirimo yo kubaka ingomero zifata amazi y’umugezi wa Sebeya yageze ku musozo.

Izi ngomero zashyize ku iherezo ikibazo cy’imyuzure yibasiraga bimwe mu bice by’Intara y’Iburengerazuba. Ni umushinga washowemo miliyari 7,5 Frw.

Urugomero rwuzuye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu rugabanya umuvuduko w’amazi y’Umugezi wa Sebeya aho rurekura ari mu rugero, adashobora kwangiza ibikorerwa hafi yawo.

Muri aka Karere kandi huzuye umuyoboro munini w’amazi y’Umugezi wa Sebeya watwaye miliyari 3,9 Frw.

Icyambu cya Rubavu cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17 z'Amadolari
Gare nshya ya Rubavu ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka nini 100 n'intoya 200
Gare ya Gisenyi yubatswe ku buso bwa hegitari eshatu
Muri gare ya Gisenyi harimo inyubako y'ubucuruzi
Imirimo yo kuvugurura urwibutso rwa Bigogwe yatwaye asaga miliyari 1,4 Frw
TTC Gacuba II iri mu mujyi rwagati yitezweho guhindura isura y'uburezi
Rambo TVET yatangiye gutangirwamo amasomo nyuma y'imyaka 12 yubakwa
Isoko rishya rya Gisenyi nyuma y'imyaka 14 ryubakwa ryaruzuye
Iyo uri ku gasongero k'isoko rishya rya Gisenyi, uba ureba umujyi wose
Rumwe mu ngomero zubatswe ku Mugezi wa Sebeya muri Rubavu
Urugomero rw'amashanyarazi rwa Shema na rwo rwuzuye muri manda y'iyi Nama Njyanama
Urugomero rwa Shema Power rwari mu mukoro wari warasigiwe Inama Njyanama isigaje amezi 10 kuri manda

Special pages