Muri iyi myitwarire yitwa “emotional suppression” cyangwa se gupfukirana amarangamutima. Benshi babikora bumva ntacyo bitwaye, nyamara bigira ingaruka.

Iyo hagize umuntu ukubabaza, ubwonko bwawe bubika ayo makuru. Uko ibyo bigenda bikomeza kukubaho, ni ko umubiri wawe ukomeza kubibika mu buryo utazi. Wagera mu rugo cyangwa waba uri kumwe n’inshuti zawe zikakubaza ikibazo cyangwa zigatera urwenya rutagushimishije, ugahita ubatombokera ukababwira nabi. Wasanga hari ikintu umukozi wawe cyangwa umwana wawe yibagiwe gukora, ugatangira kumutonganya n’uburakari bwinshi.

Ntabwo abo bantu baba bakoze amakosa agoye kwihanganira, ahubwo ni uko ubwonko bwawe buba bwumva noneho butagikeneye kwiyumanganya. Abantu wisanzuraho bahinduka inzirakarengane z’akababaro watewe n’abo utisanzuraho. Birangira ubuze intama n’ibyuma, kuko abakubabaza baba batagukunze, kandi abo ubabaza bakakurambirwa.

Kugira ngo ubyirinde, jya uvuga uko wiyumva hakiri kare. Ushobora kubwira umuntu uti “ndumva nta meze neza. Mfite byinshi bindemereye. Mpa akanya gato mbanze ntuze.” Maze ugafata iminota nk’icumi ukajya ahantu hatuje cyangwa se ugakora siporo.

Niba umuntu akubwiye nabi, si ngombwa ko nawe umubwira nabi, ariko nanone wikwijijisha nk’aho nta cyabaye. Mubwize ukuri. Bitari ibyo uzajya wisanga uri kuka inabi abantu batagize icyo bagutwara.