00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impu zinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw kuva mu 2024

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, bugaragaza ko kuva mu 2024 impu zoherezwa hanze y’u Rwanda zinjirije igihugu miliyari 11,7 Frw.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Kamayirese Jean D’amour, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yashimiye Leta y’u Rwanda yatumye uruhu rwongera kugira agaciro.

Amabwiriza yashyizweho mu 2015 abuza umucuruzi wo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuzicuruza hanze y’ibyo bihugu. Ushatse kuzigurisha hanze ya kimwe mu bihugu byo muri EAC yasabwaga kwishyura amafaranga angana na 0,52 y’Amadorali ya Amerika ku kilo kimwe agurishije.

Ikilo cy’impu cyagurishwaga 1,500 Frw mbere ya 2015 ariko kugeza mu 2024, impu zari zarataye agaciro kubera ko ikilo cyagurwaga 100 Frw na 200 Frw.

Binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, muri Gicurasi 2023 byashyizeho Ihuriro ryitwa Kigali Leather Cluster rizafasha gukurikirana ibikorwa byo kwitegurira uruganda rwari ruteganyijwe kubakwa i Bugesera kugira ngo rujye rutunganya uwo musaruro w’impu ndetse no gukurikirana ibindi bikorwa byo gutunganya impu n’ibizikomokaho bikorerwa hirya nyo hino mu gihugu.

Gusa nyuma hagiye hagaragazwa impamvu zitandukanye z’uko iri huriro ryibanda ku bakorera mu Mujyi wa Kigali, hashyirwaho irindi ririmo abaturuka mu gihugu hose, ari ryo RVCA.

Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour agaragaza ko nyuma y’uko iryo bwiriza rigiyeho byatumye abashoramari binjiraga mu Rwanda bagagarika kugura impu zo mu gihugu bituma umusaruro wazo upfa ubusa cyane.

Ati “Twasanze ibintu byinshi byarangiritse dusanga abenshi bacuruzaga impu barabivuyemo kubera igihombo dufata iya mbere y’uko tugomba kuzenguruka intara zose z’igihugu tukajya gushaka abo bose bari muri urwo ruhererekane rw’abakora ibikomoka ku mpu n’abacuruzi bazo tukabaganiriza tubabwira ko Leta yacu iri kureba uburyo yakemura icyo kibazo.”

Gusa avuga ko binyuze mu buvuguzi butandukanye yagiye akora we n’abo bafatanyije kuyobora Kigali Leather Cluster byatumye Leta y’u Rwanda yiga kuri icyo kibazo birangira mu Ukwakira 2024, rya bwiriza rivanyweho bongera kwemererwa gucuruza impu hanze ya EAC badatanze umusoro uhambaye.

Ati “Turashimira Leta kubera ko kugeza ubu tumaze umwaka ibwiriza rivuyeho kandi rikimira kuvaho twahise twongera kubona abashoramari batandukanye baturutse ahantu hatandukanye bakaza kuzigura, ibyatumye rwa ruhu rwaguraga 100 Frw cyangwa 200 Frw ku kilo ubu rugeze kuri 750 Frw.”

Ubundi mbere ya 2014 impu zinjirizaga u Rwanda arenga miliyari 4 Frw ku mwaka gusa hakijyaho ayo amabwiriza nashya yahise agabanyuka cyane kubera ko byonyine kuva mu 2016 kugeza mu 2019, impu zoherezwa mu mahanga zinjirije u Rwanda miliyoni 63 Frw gusa.

Uyu muyobozi avuga ko kuva mu 2024 impu z’inka zoherejwe mu mahanga zigera ari 459.000 zinjije arenga miliyari 6,8 Frw.

Ni mu gihe impu z’ihene 3.219.840 zoherejwe mu mahanga zinjije agera kuri miliyari 4,8Frw.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomokaku Mpu mu Rwanda, Kamayirese Jean D’amour yashimiye Leta y'u Rwanda yabafashije kongera gutuma impu zigira agaciro
Abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagaragaza ko kuva ibwiriza ribabuza gucuruza impu hanze ya EAC ryavaho basigaye bunguka amafaranga menshi
Abakora mu ruhererekane rw'impu bavuga ko ubu uruhu rwasubiranye agaciro

Special pages