Iyi raporo yagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje TI-Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi no mu buzima, ku wa 29 Mutarama 2026, bagamije kurebera hamwe uko ruswa ihagaze mu itangwa rya serivisi muri izo nzego.
Raporo igaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye mu burezi ni uko abanyeshuri benshi basabwa ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na kaminuza, aho abarimu bamwe bakoresha ububasha bafite mu gusaba ruswa y’igitsina abakobwa kugira ngo bahabwe amanota meza, bemererwe kwimuka mu mwaka ukurikiyeho cyangwa bemererwe gukora imenyerezamwuga.
Ibyavuye mu bushakashatsi muri rusange bigaragaza ko mu bantu 1.350 babajijwe, abangana na 8% basabwa ruswa kugira ngo babone ishuri, 5% basabwa ruswa kugira ngo bahabwe amanota meza, 5% basabwa ruswa kugira ngo batsindire isoko ryo kugemura ibiryo ku mashuri na ho 5% bagasabwa ruswa kugira ngo bahindurirwe ishami bigamo.
Uyu muryago wagaragaje ko ruswa y’igitsina n’amafaranga ikigaragara mu burezi ikomeje kubangamira gahunda y’uburezi bidaheza, aho abenshi bakunze gusabwa ruswa kugira ngo babone imyanya mu mashuri, harimo abakobwa bangana na 7,8%, 8,6% baturuka mu miryango ikennye, 9,2% bafite ubumuga, 46,1% bafite ubumuga bwo mu mutwe na 10,2% bafite ibindi bibazo bitandukanye.
Mu rwego rw’ubuzima, ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 1.400 bwerekanye ko hari ibyago bya ruswa mu itangwa rya serivisi z’ubuzima harimo gutanga ruswa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi vuba.
Harimo ruswa ishingiye ku gitsina muri serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi n’ubuzima bw’imyororokere, aho abagore bavuze ko basabwa gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bahabwe serivisi kandi ari uburenganzira bwabo kuzihabwa.
Mu babajijwe abangana na 26% bavuze ko bahuye n’ibibazo byo gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe serivisi mu bigo nderabuzima no mu bitaro. Mu mavuriro y’ibanze byagaragaye ko ruswa iri ku kigero cya 5%, mu bigo nderabuzima ruswa ingana na 4,4% mu gihe mu bitaro bikuru ingana na 3,6%.
Umuyobozi ushinzwe gahunda n’ubushakashatsi muri TI-Rwanda, Albert Rwego Kavatiri, yasobanuye ko abenshi mu batanga ruswa baba badasobanukiwe ndetse akenshi bagatinya no kubivuga, avuga ko umuntu wese waka ruswa iyo afashwe abihanirwa n’amategeko.
Ati “Imibare iri hasi ariko n’ubwo iri hasi nayo ntituyishaka turashaka ko iranduka burundu abo bantu bake bagihari bagakurikiranwa bagahanwa."







