Kuva u Rwanda na RDC byasinyana amasezerano i Washington ku wa 4 Ukuboza, ibintu byahinduye isura. RDC yahise ikomeza imirwano n’umutwe wa M23, irangije itangira gushinja u Rwanda ko arirwo rubiri inyuma.
Ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, yavuze ko hari igitutu gikomeje gushyirwa ku Rwanda, rusabwa gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere, hakirengagizwa uruhare buri ruhande rugomba kugira mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Ku ikubitiro, ibintu bijya gusubira irudubi, RDC yavuye i Washington D.C iri mu wundi mujyo, yumvikanisha ko u Rwanda arirwo rurebwa n’ibibazo byose. Yahise ikomeza imikoranire n’Ingabo z’u Burundi n’imitwe irimo Wazalendo, ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo n’Abanyamulenge bwongera gukaza umurego.
Ibi byose ubutegetsi bwa RDC bwahise bubyegeka ku Rwanda, buvuga ko arirwo rubiri inyuma, ko rwakomeje gufasha umutwe wa M23.
Imvugo ya Martin Fayulu yumvikanisha ko kera kabaye, abanyapolitiki bose bo muri RDC bashyize hamwe amaboko kugira ngo ibikubiye muri aya masezerano bizasigare mu nyandiko gusa.
Fayulu yaganiriye na France 24 avuga ko ikibazo cyagombaga gutuma ibibazo bikemuka atari amasezerano ahubwo ari uko u Rwanda rwafatirwa ibihano. Yabajijwe impamvu avuga ko Tshisekedi yahenzwe ubwenge na Kagame akirengagiza ko hari Amerika yashyize igitutu gikomeye ku gihugu cye kugira ngo amasezerano asinywe.
Ati “Ntabwo navuga ko Trump yafatanyije na Kagame, navuga ko we yashakaga gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya RDC na Amerika. Ibyo yabigezeho.”
Mu mvugo ye, bisa n’aho ikibazo cyakemuwe mu buryo butaribwo, kuko ngo hari ibihugu byinshi birebwa n’aya makimbirane harimo Uganda, RDC, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.
Aya magambo asa n’ashaka kumvikanisha ko buri ruhande rurebwa n’iki kibazo rukwiriye kugira icyo rukora ngo bikemuke, ariko ararenga ibintu byose akabyegeka ku Rwanda, ari nabyo Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye.
Perezida Kagame ati “Ari RDC ifite umugabane wayo w’ibibazo bagomba gusubiza, ari u Burundi bufite umugabane wabwo bugomba gusubiza natwe ubwacu tuzajye tubazwa umugabane w’ibibazo byacu tugomba gusubizwa. Ntitukabazwe umugabane w’abandi.”
Fayulu yavuze ko ibintu byapfiriye mu kuba “amajwi y’abaturage atarigeze yumvwa mu 2018”. Yashakaga gusubiramo imvugo y’uko ariwe wari watoye ariko Perezida Kabila agahitamo ko Tshisekedi ariwe uba Perezida. Ibi nabyo yabishinje u Rwanda.
Aya masezerano ya Washington ajya gusinya, RDC yayagizemo uruhare rukomeye kuko yaganiriweho, buri ruhande rukayasinya rubyemera, kandi rwizeye ko ruzayashyira mu bikorwa.
Amaze gusinywa imvugo yarahindutse, Congo itangira kuvuga ko amasezerano “yakozwe mu nyungu z’u Rwanda”. U Rwanda rwumvikanishije ko icyiza kiri muri aya masezerano ari uko yarebye ku muzi w’ibibazo aho kuba kubica hejuru nk’uko byari bimaze imyaka myinshi.
Imvugo z’abanyapolitiki ba RDC na Tshisekedi zikomeje kumvikanisha ko kugira ngo ikibazo gikemuke, ari uko M23 yava mu bice yigaruriye, igasubira aho yaturutse.
Ni ingingo u Rwanda n’ibindi bihugu byakunze kuvuga ko idakwiriye kuko byaba ari ukuvutsa M23 uburenganzira bwayo nk’abaturage b’abanye-Congo, batagomba guhezwa ku gihugu.
Kuvuga ko M23 igomba gusubira aho yafashe, bivuze ko ikibazo cy’impunzi kimaze imyaka irenga 30 kitazigera gikemuka, amakosa yakozwe mu 2012 ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, igasubira inyuma, hashira imyaka 10 ikongera kwegura intwaro igaharanira uburenganzira bwayo yavugijwe.
Fayulu avuga ko ibiganiro bya Doha bihuje RDC n’umutwe wa M23 ntacyo bimaze, ahubwo ari amakosa. Yavuze ko nta kamaro bimaze, ahubwo igikenewe ari ibiganiro bya Kinshasa.
Yavuze ko ibiganiro byose biri kuba bikorwa nk’aho Congo itagira abaturage, ahubwo ko igikwiriye ari uko byaseswa, hakabaho ibiganiro bihuza Abanye-Congo, bakaganira ku muzi w’ibibazo.
Ibyo biganiro yavuze ko bikwiriye kwitabirwa n’abarimo Kabila, Corneille Naanga uyobora M23 n’abandi. Ni imvugo zisa n’izivuguruza kuko mu minsi ishize, aba bose bashinjwaga gukorana n’u Rwanda, ko leta ya Tshisekedi idashobora kuganira nabo.
Ati “Kabila agomba kwitabira, Naanga agomba kwitabira, ni umunye-Congo, agomba kutubwira impamvu yafashe intwaro, kuko afite impamvu.”
Mu mvugo ya Fayulu, birasa n’aho ibyo abona nk’igisubizo ariwo muti urambye, gusa kugira ngo ibiganiro bya Doha na Washington bibeho, byaturutse ku kuba Leta ya Kinshasa yari imaze igihe kinini yarinangiye, idashaka kuvugana na M23 n’abandi. Byageze n’aho abarwanyi ba M23 bamara igihe kinini i Kinshasa bategereje ibiganiro n’intumwa za Congo ariko ntibyagerwaho.
Amb Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko kurangiza amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, byoroshye ariko bisaba ko habaho umucyo muri politiki y’iki gihugu.
Ati “Muhagarike kubuza abantu uburenganzira bwabo nk’abaturage. Muhagarike kuba FDLR igizwe n’abakoze Jenoside ibangamiye u Rwanda kandi ishyigikiwe na RDC. Kuki ibi bigoye kubyumva?”






