00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingendo z’indege i Rubavu, imibanire na M23, FDLR n’icyambu gishya- Ikiganiro na Meya Mulindwa

Akarere ka Rubavu kahuye na byinshi mu ntangiriro za 2025. Ubwo umwaka watangiraga, mu mujyi wa Goma bihana imbibi habereye urugamba rw’ihuriro AFC/M23 rwo kubora uyu mujyi. Nyuma yo gutsindwa FDLR, FARDC na Wazalendo byerekeje imitutu y’imbunda muri aka karere, hapfa abagera kuri 16.

Uyu munsi u Rwanda rusa n’urwamaze kurenga aya mateka, ndetse ubucuruzi bwongeye kuzamuka hagati y’abatuye Umujyi wa Rubavu, n’uwa Goma kuri ubu ugenzurwa na AFC/M23.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagarutse kuri aya mateka, ubuhahirane hagati y’Abanya-Rubavu n’abatuye Goma, amahirwe y’ishoramari ari muri aka karere ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR wakunze kuzengereza abahatuye.

IGIHE: Tugiranye ikiganiro mu gihe turi mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, mwavuga ko ushize wabagendekeye gute nk’akarere?

Meya Mulindwa: Umwaka wa 2025 ntabwo Abanya-Rubavu bazawibagirwa, cyane cyane nk’iki gihe, hari ku itariki 26 -27 Mutarama 2026, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagerageje kurasa u Rwanda ngo ihungabanye umutekano warwo ntibyayishobokera kubera ubwirinzi bw’igihugu n’ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda.

Urugamba rwabaye mu mujyi wa Goma rugasiga AFC/M23 iwigaruriye, ku gice cyacu hahindutse byinshi cyane, kuko ikibazo cya FDLR, Wazalendo n’indi mitwe yahoraga yifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda yaratsinzwe, ijya kure, ndetse ntabwo tugifite impungenge z’umutekano muke twaterwa na Congo. Habayeho gusana imitungo yangijwe, dutabara imiryango 16 yagize ibyago ikaburira abayo muri uko kuraswaho no kuvuza abakomerekejwe, binagaragarira ku izamuka ry’urujya n’uruza hagati ya Goma na Gisenyi, twagiraga kandi umupaka udakora wa Kabuhanga ariko ubu urakora.

Umupaka munini wa Grande Barriere usigaye ufunga saa sita z’ijoro, umuto ugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe yafungaga saa cyenda z’amanywa, ibi byakanguye abacuruzi bato n’abanini ku buryo ku munsi habarurwa impuzandengo y’amakamyo hagati ya 100 na 120 ava ku byambu bitandukanye akanyura mu Rwanda ajyanye ibicuruzwa i Goma.

Ubuzima bwahise buhinduka, icyizere kirazamuka, amananiza yashyirwaga kuba Banye-Congo kugira ngo ntibaze guhahira mu Rwanda akurwaho, byahise bizamura umubare w’abakoresha imipaka, aho nka Grande Barriere inyurwaho n’abari hagati ya 6.000 – 8.000, umupaka muto abawukoresha bagera hafi ibihumbi 36 ku munsi, mu gihe mbere abantu bagendaga bigoranye bisa nk’aho ubucuruzi butagikorwa.

Ubu abaturage barishimye ndetse bakomeje gushora imari impande zose, ibitwereka ko tugiye kugira imishinga minini itandukanye, tugiye kugira akarere gakomeye kuko abenshi bakomeje gusaba ibyangombwa byo kubaka inzu zigeretse, ubu umujyi uri kwihuta cyane kubera ikibazo cy’umutekano cyavuyeho.

Uyu munsi twavuga ko AFC/M23 ari umuturanyi mushya, imibanire yanyu ihagaze gute?

Ntabwo twavuga ko hari imibanire hagati y’ibihugu kandi ntabwo ariyo turebaho cyane, ahubwo twe tureba ese imipaka yacu iri gukora. Ku bijyanye n’imipaka irafunguye kandi iri gukora neza. Abaturage bacu bajyayo bagaruka amahoro, ibyo byonyine biduha icyizere ko muri Congo hariyo amahoro kandi ko abaturage baho bitabangamiye abacu.

Ikindi noneho mbere twagiraga abantu bahora bashaka kuduhungabanyiriza umutekano, hari n’abo twafatiraga mu Rwanda, ubona ko baje bagambiriye ikibi, ariko nta gihungabanya umutekano wacu kavuye muri Congo.

Twe rero tureba cyane ibibera mu gihugu cyacu, tukareba abaturage bacu bajya muri Congo bakakirwa, uburyo bambuka umupaka, uburyo bahabwa serivisi iyo bagezeyo, uburyo bagenda bagacuruza, bakagaruka amahoro babara inkuru nziza. Ibyo bikwereka uburyo kiriya gihugu nta kibazo kidutwaye kugeza uyu munsi.

Abashakaga guhungabanya u Rwanda muvuga ni FDLR?

Yego nibyo ni FDLR, kandi murabizi ko FDLR yahawe intebe mu gisirikari cya FARDC ku buryo utabitandukanya. Icyo gihe rero FDLR niyo yabaga kuri uyu mupaka ku ruhande rwa Congo, yitwa igisirikare cya Congo ariko ari FDLR. Abantu bajyagayo bakumva bavuga Ikinyarwanda cy’Abanyarwanda. Ibyo rero byumvikane ko abo bantu batakiri hano, M23 yarabatsinze bajya kure.

Ariko twagiye tugira n’abaturage bacu bari baragiye muri FDLR, bari baragiye muri Wazalendo batashye mu bihe bitandukanye bakakirwa, bakajya mu mahugurwa i Mutobo, bakagaruka tukabakira. Abamaze kwakirwa barenga 150. Ibyo bisobanuye ko ikibazo cy’umutekano cyari gihari, niba abantu barahoraga binjiza abarwanyi bashya, bakira abaturage bacu babashuka, babinjiza mu gisirikare cyabo kugira ngo baturwanye.

Uretse FDLR, hari n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byavaga hakurya, cyo gihagaze gute?

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiracyahari, ntabwo ibihugu bibiri biba bihuje amategeko, ibibujijwe mu Rwanda bishobora kuba byemewe muri Congo, hatarabaho guhuza Amategeko ngo tugire Amategeko duhuriraho icyo kibazo kiba kigihari.

Twe rero mu Rwanda ibiyobyabwenge ntibyemewe, tubifatira mu mupaka ku bantu bashatse guca mu nzira zitemewe, ariko ntabwo byari byarangira. Icyo rero dukora ni ukurinda izamu ryacu kandi tugakora Ubukangurambaga mu baturage bacu, ariko n’ababigiyemo bagafatwa, amategeko agakurikizwa.

Reka tuve gato kuri M23 na FDLR. Uyu munsi ubukungu n’ubukerarugendo bwa Rubavu bihagaze gute?

Nyuma y’ibyo bibazo, ubukerarugendo bwacu muri 2025 bwahise buzamuka, ku buryo hari n’iminsi twakiraga ba mukerarugendo bashaka kuruta ibikorwaremezo byo kubakira dufite, muri Nyakanga 2025 twigeze kugira abashyitsi benshi ibyumba byose biruzura kubera gukunda Rubavu.

Ubukerarugendo bukorwa n’Abanyarwanda bava mu bindi bice by’igihugu bwarazamutse, kandi abantu benshi bakomeje gutaha hoteli nshya bakaduhamagara tugafatanya kuko bari gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu, ndetse abubaka baracyakomeje, ku buryo mu bihe biri imbere tuzagira hoteli nyinshi, kandi dukomeje kureshya abashoramari bashya.

Abantu bakomeje gusaba ibibanza bya Leta bihari, kandi bari kutwereka ibikorwa byiza, hoteli ziri kwiyongera gusa ziracyari nke, kandi n’urugendo tugikomeje.

Muri 2025 twatangije ubukerarugendo bushya bwo kuzamuka umusozi wa Nengo, ndetse ni nawo twatangijemo ubukerarugendo bushingiye ku nama, kugira ngo buzabe ubukerarugendo bwuzuzanya.

Ibi byose bijyana no kuzamura ishusho y’ubucuruzi, kuko imisoro ikomoka ku byo akarere kiyinjiriza, yarazamutse ku buryo bugaragara, iva kuri miliyari 4,2Frw, igera kuri miliyari 5 Frw. Ibi bigaragaza ko abikorera bari gukora.

Kimwe mu bikorwaremezo Rubavu ifite ni icyambu cyatashywe mu 2024, cyahinduye gute ubwikorezi bwo mu mazi?

Ni ubwa mbere twari tugize icyambu nka kiriya, kuko nta handi cyabaga mu Rwanda, ubwabyo byazanye indi nzira y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, twari tumenyereye gukorera ku mipaka y’ubutaka ariko kubera ko igihugu duturanye cya Congo gifite igice kinini byorohera gukoresha amazi kurusha gukoresha ubutaka. Nk’abantu bo mu gice cyitwa Idjwi, ahitwa Kalehe, Minova n’ahandi, biriya bice byose bikoresha kiriya cyambu.

Habonetse rero inzira yoreheye abantu, kugerwaho n’ibicuruzwa mu buryo bworoshye kubera gukoresha kiriya cyambu, kubera ko mbere byabanzaga kunyura i Goma, wenda bigashyirwa mu yandi mato cyangwa bikazanyura mu mihanda itinda, ubu rero byafashije ubucuruzi bwambukiranya umupaka, kandi murabizi ko ari undi mupaka wiyongereye ku yindi mipaka dusanganywe, ibyo rero twavuga ko byazanye ishoramari mu gihugu.

Byazanye ishoramari mu bucuruzi bwo mu mazi, icyambu kigerwaho n’ibyombo birenga 90, ibikorerwa mu Rwanda byabonye inzira yoroshye yo kugera mu bice bya Congo bitageragamo, byongereye amahirwe y’ubucuruzi bigaragaza ko byadufashije kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.

Twumvise ko hari gahunda yo gutangiza ingendo rusange zo mu mazi, bigeze he?

Iyi gahunda iracyari mu myiteguro ariko iri kugenda neza. Icya mbere navuga ni uko kiriya cyambu cya Rubavu cyarangiye gifite igice cyagenewe abagenzi, icya kabiri ni uko hari gukorwa ubwato buzajya butwara abagenzi benshi, Umukuru w’Igihugu yabwemereye abaturage ba Nkombo muri Rusizi ariko buzaba ari ubwato butwara abagenzi, aba Nkombo bazabukoresha natwe twese tubukoreshe, ubwo bwato buracyari gukorwa.

Ikindi ni ikijyanye n’amavugurura mu rwego rw’amategeko. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubwikorezi (RTDA), batweretse umushinga uzaba ugenga uko gutwara abagenzi mu mazi, ubwo nabyo biri mu nzira, inzego zibishinzwe ziracyari kubisuzuma kugira ngo byemezwe.

Twavuga ko gutangiza ingendo mu mazi biri gutegurwa, haba ku ruhande rw’ubwato ndetse no ku ruhande rw’amategeko, hari gutegurwa iteka rya minisitiri rizaba ritanga umurongo mu rwego rw’amategeko. Hazaba harimo n’ibigendanye n’inzira z’amazi mu buryo buzwi, hazajya habamo n’ibimenyetso biyobora amato.

Zizatangizwa ibyo bimaze kujya mu buryo.

Umushinga wo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Gisenyi no gutangiza ingendo za RwandAir, waheze he?

Ni umushinga umaze iminsi uri gutegurwa, inzego zibishinzwe twarazakiriye zigenda ziduha amakuru, aho imyiteguro yo gutangiza ingendo z’indege i Rubavu igeze kure, ariko ntituramenya itariki nyayo bizatangirizwaho, kuko ni ibintu bitandukanye bikorerwa icyarimwe, harimo gutunganya ibigendanye n’amategeko agenga ingendo z’indege, ibyo biri gukorwa, ndetse n’ibindi bigendanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege.

Batubwira ko biri hafi, ntabwo tuzi itariki, ibiri ku ruhande rwacu twagiye tubikora, ariko nabo nta mbogamizi n’imwe bahuye nayo. Batubwira ko imyiteguro iri kugenda kuri gahunda yabo bateganyije. Dutegereje ko batumenyesha itariki yo gutangiza ingendo kuko ibindi byose byakorewe rimwe. Turabyiteguye mu gihe cya vuba.

Abanya-Rubavu bitege iki mu 2026?

Tuzakomereza aho twari tugeze, ibishushanyo mboneza miturire bikubahirizwa, kugira ngo abantu bature ndetse bakoreshe ubutaka neza, kandi bifashe abaturage kugera ku iterambere ryabo bagira uruhare mu kwishyira hamwe bagakora ishoramari rifatika, bakavugurura umujyi bubaka inyubako zijya mu kirere, munsi yazo bagashyiramo parikingi, kugira ngo bakoreshe ubutaka neza.

Abanya-Rubavu turabararitse, nibabyaze umusaruro icyanya cy’inganda cyamaze kwemezwa, kandi n’abakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi baharanire kuzamura umusaruro, kandi dukomeje gukuriirana ibikorwa kugira ngo bose bazamure umusaruro.

Reba ikiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu


Special pages