Akarere ka Nyabihu katangiye NST1 mu 2017 abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bari ku kigero cya 27%, irangira mu 2024 bageze ku kigero cya 60,6%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yabwiye IGIHE ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda y’iterambere ry’akarere ya 2025/29 bazabe barageze ku kigero cya 100% cy’abaturage bafite amashanyarazi.

Ati “Umushinga wa EPC Nyabihu uri gushyirwa mu bikorwa na EDCL ufite ingengo y’imari ebyiri harimo miliyoni 14,7$ (21.459.817.926Frw) n’arenga gato miliyari 5 Frw ari gukoreshwa kugira ngo ingo ibihumbi 21 zigerweho n’amashanyarazi, kandi ugeze ku kigero cya 82,9% kuko ingo 17.209 zamaze kuyagezwaho aturutse ku murongo mugari, ni mu gihe uzasoza tugeze kuri 92%.”

Visi Meya Habanabakize avuga ko aho bageze begereza abaturage amashanyarazi ari heza, ndetse aho yagejejwe iterambere ryihuta, ari nayo mpamvu basaba abaturage kubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, bagatura ku mudugudu aho ibikorwaremezo bibageraho ku buryo bworoshye.