00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkwano n’imirimo yo mu rugo iharirwa abagore mu bikibangamiye umuryango nyarwanda

Kuba henshi bikiri ihame ko umusore akwa umukobwa bagiye kurushinga no kuba hari abagabo bacyumva ko imirimo yo mu rugo iharirwa abagore gusa, ni bimwe mu byagaragajwe nk’ibigikoma mu nkokora imibanire myiza ya bamwe mu bashakanye mu Rwanda.

Ni ibyagarutsweho ku wa 1 Mata 2026, mu birori Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yahuriyemo n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore, ubusanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Muri ibi birori harebewe hamwe ibyo kwishimira byagezweho byanakwigishwa mu yindi miryango, ndetse n’ibyo gushyirwamo imbaraga mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore hanimakazwa imibereho myiza y’abagize umuryango wose muri rusange.

Niyongira Alex n’umugore we, Muhayuwera Wivine bamaze imyaka 15 bashakanye. Batanze ubuhamya bw’uko urugo rwabo nta bwumvikane bwabagamo batarahugurwa na Pro-Femmes Twese Hamwe.

Umugabo yumvaga ko iyo yatanze amafaranga yo guhaha nta kindi aba asigaje, akavunisha uyu mugore we ufite ubumuga bw’akaboko kuko nta murimo n’umwe yamufashaga wo mu rugo kandi hari ibyo umugore atari ashoboye.

Niyongira Alex ati ‘‘Imyumvire nari mfite ni uko numvaga ko imirimo yose yo mu rugo ari iy’umugore, njyewe nkumva ko niba mvuye mu kazi nzanye amafaranga ubwo byarangiye. […] Nkumva sinafata abana ngo mbakarabye, sinabafurira, sinakwasa inkwi, sinahata ibirayi, sinateka, sinakora isuku mu rugo, sinafata umweyo ngo nkubure adahari, ari ukumutegereza nkaba ntateka, abana nkavuga ngo ndajya kubagurira ibiryo muri restaurant.’’

Muhayuwera Wivine yavuze ko ibi byahindutse, kuko ubu batangiye gufatanya muri byose, bakaba baraniteje imbere.

Ku kijyanye n’inkwano, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Umuhuza, Kayitesi Mathilde, yavuze ko iyo abantu bakundana bya nyabyo inkwano itaba ikibazo, kuko bumvikana ku bijyanye n’ubushobozi bwabo ntihagire n’umwe ubera umutwaro mugenzi we.

Ati ‘‘Umuntu wakundaga, umuntu wakugiriraga neza wamuhaga inka. Inkwano tuyifashe dutyo, ko utanga inka ari uko ukunze uwo muntu, ari uko ushaka kubana n’uwo muntu, ntabwo yaturemerera. Ariko iyo uyitanze wumva ko ari ukugira ngo ubone umuntu, biba byabaye ikiguzi. […] Abantu barakundana, cyangwa se ndashaka umugore kuko afite ibintu, ndashaka umugabo kuko afite ibintu, iyo byabaye ibyo biba byapfuye.’’

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango urengera inyungu z’abagore b’amikoro aciriritse (Réseau de Dévéloppement des Femmes Pauvres), Mukantabana Crescence, yavuze ko leta ikwiriye kuvugurura ibijyanye n’itegeko rivuga ku mitangire y’inkwano, kuko usanga zikigira uruhare mu gutuma hari abagore bahohoterwa n’abagabo babo bitwaje ko babakoye.

Ati ‘‘Ntekereza ko leta ikwiye no kubihagarika biriya bintu. Ikabihagarika ikavuga ngo ‘inkwano ni inka bikamenyekana’, ikavuga ngo ‘inkwano ni ibihumbi 500 Frw bikamenyekana’. Bitari ibyo, ni kuriya uzabona umuntu aza akakubwira ngo ndagukubita naragukoye. Ngo uzi ukuntu byanduhije? ngo nagiye muri banki naka ideni.”

Mukantabana yavuze ko ibintu byamaze no guhindura isura, aho abasore bamwe basigaye bashyira ku gitutu imiryango y’abakobwa, umusore akavuga ati ‘‘Nimutampa miliyoni 2 Frw umukobwa wanyu simutwara, bikarangira abo mu muryango w’umukobwa n’inshuti zawo baterateranyije ngo bayabone.”

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Dr. Gahongayire Liberata, yagaragaje ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga, Abanyarwanda bamwe bagahindura imyumvire ku ngingo y’inkwano, dore ko itegeko rihari rigaragaza ko mu gihe abagiye gushyingiranwa babyumvikanyeho, atari ngombwa no gutanga inkwano.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Canada (Centre d’Etude et Cooperation Internationale- CECI) mu Rwanda, Olive Zimurinda, yahamije ko hatimakajwe ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore iterambere ritashoboka, bityo ko ari uruhare rwa buri wese mu guhindura imyumvire ku buryo ab’igitsina gabo bakora ibitabangamiye abagore, ndetse n’ab’igitsina gore bakabigenza uko.

Bamwe mu bagore banamuritse ibikorwa byabo muri ibi birori
Muhayuwera Wivine yavuze ko nubwo we na Niyongira Alex bamaze imyaka 15 bashakanye, bamaze imyaka ibiri n'igice ari bwo bubatse urugo rukomeye
Niyongira Alex n’umugore we, Muhayuwera Wivine, bamaze imyaka 15 bashakanye, batanze ubuhamya bw’uko urugo rwabo nta bwumvikane bwabagamo

Special pages