00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intero n’inyikirizo bizakomeza kuba Ndi Umunyarwanda - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, urubyiruko n’abayobozi batandukanye, guharanira ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikomeza kuba intero n’inyikirizo mu guharanira ko kubaho kw’Abanyarwanda kutagenwa n’undi uwo ari we wese.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025.

Abaryitabiriye bunguranye ibitekerezo ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ’Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu’.

Madamu Jeannette Kagame yashimye abayobozi n’abato bemeye kwitaba umuhamagaro ufasha mu gukomeza kwimakaza amahoro, ubumwe n’iterambere ry’igihugu binyuze muri Unity Club Intwararumuri.

Ati “Mwagaragaje ko Unity Club irenze kuba ihuriro ahubwo yatubereye urumuri ruyobora intambwe yacu mu mitekerereze, imigirire n’imibereho twahisemo. Uyu ni umwanya wo guharanira ibyiza byagiye bitugoboka, mu kwishakamo ibisubizo bitubereye, gusenyera umugozi umwe, gutegana amatwi, byose bigize ipfundo ry’ubumwe bwacu butwerera imbuto.”

Yasabye abayobozi kuba menge kuko iterambere igihugu kigezemo rishimishije ariko bidakwiye kwibagiza intambara zigose akarere n’ahandi ku Isi.

Ati “Hadutse inzangano zishingiye ku mitandukanire ituranga, byabaye urwitwazo by’abafitemo inyungu bakoresha izi ngirwa miterere ngo batubibemo inzangano. Kuri twebwe intero n’inyikirizo izakomeza kuba Ndi umunyarwanda.”

“Ishingiro ry’ubumwe bwacu ni inzozi dusangiye, dusangiye ubumwe, dusangiye umuco, dusangiye ururimi, igihugu n’Imana y’i Rwanda kandi ikaba ari imwe.”

Yibukije ko umwihariko wa Unity Club Intwararumuri ari umwanya wo guha agaciro ibiganiro bisa naho bigoye kuko guceceka bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Yakomeje ati “Twambuwe ubusesenguzi bw’amateka yacu y’umugabane wa Afurika natwe turabyemera. Guceceka kwacu byabereye abatatitwifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yacu rimwe na rimwe ugasanga hari bamwe muri twe bayayoboka bagakurikira inzira y’ibinyoma.”

Yabasabye ko bikwiye guhaguruka hakandikwa amateka akanigishwa mu bato kugira ngo akomeze gusigasirwa.

Ati “Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho, kandi tukanabaho neza. Ndi umunyarwanda ni cyo gihango dufitanye, ni wo murage tuzasigira abato. Unity Club ni ishuri, amashuri yacu twayigiye ahantu hatandukanye, dukora imirimo itandukanye, ariko kuko duhurira muri uyu muryango twihitiyemo twese bitugira abanyeshuri b’amateka yacu aho buri umwe yigira ku wundi. Kudakomeza kwiga ni ukudindira ndetse ni ukugwingira.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025.

Mu biganiro bindi byatanzwe, Gen (Rtd) Fred Ibingira uri mu basirikare bayoboye urugamba rwo kubora igihugu, yashimangiye ko ingabo za RPA zari zifite umuyobozi mwiza ari we Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ko indangagaciro ze zikwiriye gukomeza kubera urugero buri wese.

Ati “Inyigisho yaduhaye, uburyo yatuyoboye n’uburyo yaduhaye icyerekezo, byadufashije kurwana urwo rugamba rwo kubohora igihugu cyacu cyari ku ngoyi.”

Umukozi w’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), Jean de Dieu Uwizeye, yatanze ubuhamya bw’uko yakize ibikomere byo kwiyumvamo ubuhutu kurusha ubunyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibintu byamufashije kuba umunyarwanda nyawe.

Ati “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yaramvuye, ntabwo ngihisha amazuru, ntewe ishema, ndi umugabo mwiza w’igitangaza w’umunyarwanda kandi birampagije.”

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yashimye uko u Rwanda rwiyemeje gufasha abahoze mu mashyamba ya RDC barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bakakirwa, bakigishwa none ubu bakaba barasubiye mu buzima busanzwe.

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, Intwararumuri, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye urubyiruko, abakuru b’amadini n’amatorero n’abahagarariye sosiyete sivile, barenga 400 ni bo bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves n'umugore we
Abayobozi bakuru mu gihugu bari bitabiriye iri huriro
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Rwego Ngarambe
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin n'umugore we (ibumoso bwe) bari bitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na Olivier Kabera wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco baganira
Meya w'Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, ari kumwe na Coach Gael umenyerewe mu myidagaduro
Minisitiri Nduhungirehe Olivier na mugenzi we Ines Mpambara Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'Intebe
Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Depite Ndangiza Madina nabo bitabiriye ibiganiro
Bomporiki Edourd na we yitabiriye iri huriro
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cleophas Barore, ari mu bitabiriye iyi nama
Dr. Edouard Ngirente wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize Unity Club Intwararumuri gukomera kuri Ndi Umunyarwanda
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko ubumwe bw'Abanyarwanda bugeze kuri 95,3% mu 2025
Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ryitabiriwe n'abarenga 400
Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko abato n'abakuru bagomba gufatanya mu kubaka igihugu no kukirinda
Abatanze ikiganiro barimo Fred Ibingira, Uwizeye Jean de Dieu na Nyirahabineza Valérie. Ni ikiganiro cyayobowe na Sandrine Isheja Butera, Umuyobozi wungirije wa RBA

Amafoto: Hervé Kwizera


Special pages