JSCM igenzurirwamo intambwe zimaze guterwa zishingiye ku masezerano y’amahoro ibihugu byombi byagiranye ku wa 27 Kamena 2025.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, abinyujije kuri X ku wa 21 Ugushyingo 2025 yavuze ko impande zombi zarebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i Washington.
Zanasuzumye uko ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro byubahirizwa.
Ati “U Rwanda na RDC byahamije ko bifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa by’umutekano igamije kubahiriza ‘Concept of Operations’. Abagize urwego rw’umutekano ruhuriweho [JSCM] barebeye hamwe intambwe yatewe ku cyiciro cya mbere banatangira ibiganiro ku cyiciro cya kabiri, harimo n’ibikorwa byo gusenya FDLR no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.”
Intumwa zitabiriye ibiganiro zirimo iz’u Rwanda, RDC, Qatar na Togo ifatwa nk’umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo ya AU.
Muri Nzeri 2025 byari byatangajwe ko ingamba zose zigamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na RDC zigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze impera za 2025.
Ibikubiye muri CONOPS
CONOPS ni amahame ya gahunda y’ibikorwa ihuriweho mu kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Ayo mahame yari yaremejwe ku wa 31 Ukwakira 2024 n’inzego z’ubutasi z’impande zombi mu biganiro byabereye muri Angola. Usesenguye ni yo pfundo-muzi ry’amasezerano yasinyiwe muri Amerika.
Ubwo yemezwaga bwa mbere, RDC yanze kuyasinya gusa iza kuyemera . Icyo gihe byari byemejwe ko u Rwanda na RDC hari ibyo bisabwa kugira ngo amahoro agerweho ku mpande zombi.
Ku ruhande rwa RDC, rwasabwaga gusenya umutwe wa FDLR, gufasha mu gucyura abagize FDLR bakoherezwa mu Rwanda kandi RDC igahanira ko amahoro n’ituze biboneka mu Karere k’Ibiyaga bigari.
RDC kandi yasabwe ko igomba guharanira ko impunzi n’abavuye mu byabo bongera gutahuka.
Muri ayo mahame, u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR, ibintu rumaze imyaka irenga 25 rukora.
Amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Biteganyijwe ko imirimo ya JSCM izarangira mu minsi 90, kuko ni bwo biteganyijwe ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaba birangiye.
Byatangajwe ko iminsi 90 ivugwa mu masezerano y’amahoro yari yashyizweho yo gusenya FDLR n’indi mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC itahise itangira kubarwa amasezerano agishyirwaho umukono, ahubwo yatangiye kubarwa kuva igihe inama ya mbere ya JSCM yateraniye muri Kanama 2025.





