Ni umushinga uzamara amezi 18, imirimo yo kubaka izatangira nyuma gato yo gutaha isoko rishya rya Gisenyi.

Iyo nyubako nshya yateganyirijwe ubucuruzi, Apartments ndetse izaba irimo Hotel.

Izaba igeretse inshuro icyenda, hatabariwemo igice cyo munsi y’ubutaka. Izaba ikora ku mihanda itatu. Izaba ifite ascenseur na tapis roulant nk’uburyo bwo gufasha abajya mu magorofa yo hejuru.

Umuyobozi wungirije wa Rubavu Investment Company Ltd (RICO Ltd),Habarurema Antoine, yabwiye IGIHE ko biyemeje guteza imbere Akarere ka Rubavu, ndetse ibitekerezo by’uyu mushinga byakomotse ku buryo aka karere kari gutera imbere.

Ati “Ni umushinga ujyanye n’igihe uzaba ifite ibisabwa byose, kuko uzaba ufite Hotel, apartments n’amaguriro manini, uzakoresha ingufu z’imirasire y’izuba, uzaba ufite uburyo bwo gutunganya amazi bihoraho, ayanduye atunganywa akongera gukoreshwa mu kurengera ibidukikije. Turifuza ko Akarere kacu ka Rubavu katera imbere muri byose, ni yo mpamvu yo gukora umushinga nk’uyu wagutse.

Beijing Qingkang Rwanda Construction Engineering Company Ltd, igiye kubaka iyi nyubako igaragaza ko niyuzura izaba ariyo ya mbere ndende mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nyubako izatangira kubakwa isoko rishya rya Rubavu niryuzura
Iyi nyubako izatangira kubakwa isoko rishya rya Rubavu niryuzura
Ahagaragara nk'aho hari ikibuga cy'imyidagaduro hazashyirwa Piscine yo gufasha abari muri Hotel kuruhuka neza
Ahagaragara nk'aho hari ikibuga cy'imyidagaduro hazashyirwa Piscine yo gufasha abari muri Hotel kuruhuka neza
Ni inyubako izubakwa mu butaka bugari buri ahari isoko rya Rubavu muri iki gihe
Ni inyubako izubakwa mu butaka bugari buri ahari isoko rya Rubavu muri iki gihe
Imbere muri iyi nyubako ni uku hateye
Imbere muri iyi nyubako ni uku hateye
Igice cyo hasi kizaba kigenewe parking nini
Igice cyo hasi kizaba kigenewe parking nini
Izaba ifite ascenseur na tapis roulant nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru
Izaba ifite ascenseur na tapis roulant nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru
Igice cyo hejuru cy'iyi nyubako abakirimo bazajya baba bitegeye Umusozi wa Rubavu n'uwa Nengo, Goma n'Ikiyaga cya Kivu
Igice cyo hejuru cy'iyi nyubako abakirimo bazajya baba bitegeye Umusozi wa Rubavu n'uwa Nengo, Goma n'Ikiyaga cya Kivu
Iyi nyubako izaba ifite hotel igezweho
Iyi nyubako izaba ifite hotel igezweho