00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari rya miliyari 1$ ryanditswe mu myaka itanu binyuze muri KIFC

Igicumbi Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, KIFC, cyizihije imyaka itanu kimaze gikora mu rwego rwo korohereza abashoramari mu by’imari, rugaragaza ko muri icyo gihe abagannye u Rwanda barenga 200 mu gihe bashoye arenga miliyari 1$.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu KIFC imaze ishinzwe byabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Ukuboza 2025. Witabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’inzego za Leta zinyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa KIFC, Mudenge Hortense, yavuze ko bishimira urugendo rw’imyaka itanu rwabaye urwo kubaka ikigo no gukora amategeko atandukanye agamije korohereza abashoramari guhitamo u Rwanda.

Ati “Imyaka itanu ishize ni igihamya cy’ubufatanye, muri iyo myaka itanu twagiye dukura cyane nk’ikigo.”

Yakomeje ashimangira ko imyaka itanu iri imbere intego nyamukuru ari ugusigasira ibyagezweho mu rwego rwo kubaka uburyo buhamye bwo gufasha abashoramari mu bijyanye n’imari bagana u Rwanda.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere intego ni imwe, ni ugusigasira ibyagezweho mu gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere ku ruhando mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zirimo gucunga imitungo, guteza imbere imishinga itangiza ibidukikije n’ikoranabuhanga mu by’imari.”

Yashimangiye ko imyaka itanu iri imbere izagena umwihariko wa KIFC ku ruhando mpuzamahanga, korohereza abashaka gukora ishoramari ku mugabane kuba imari y’abo yabarizwa mu Rwanda bitewe n’uko boroherezwa kandi kikaba igicumbi cyubahiriza amabwiriza mpuzamahanga.

Umukozi muri KIFC, Rugambwa Jackson yabwiye IGIHE ko kuba u Rwanda ari igihugu cyihutisha ishoramari, kitihanganira ruswa, gishyira imbere gukorera mu mucyo n’ibindi ari byo byatumye rushaka kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Yerekanye ko muri iyo myaka itanu habayeho kuvugurura amategeko ajyanye n’ishoramari n’urwego rw’imari, kubaka ubushobozi bw’abakozi mu rwego rw’imari no gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ati “Ubu urwego rw’imari ruri kwishakira abakozi, rurafata abanyeshuri barangije kaminuza rukabahereza ubundi bumenyi bubatyaza ubwenge kugira ngo babashe gusobanukirwa na serivisi z’imari. Kugira ngo umushoramari naza atavuga ngo yego ndaje ariko se ndakoresha abahe bantu ko ndeba mudafite ubumenyi.”

Ku bijyanye n’abashoramari KIFC yakiriye muri iyi myaka itanu, yagaragaje ko barenga 200 kandi bashoye arenga miliyari 1$.

Ati “Ubu tumaze kugera ku bashoramari 200, amafaranga yose bazanye mu gihugu cyangwa n’ayo bateganyije mu mishinga yabo ararenga miliyari 1$. Mu myaka itanu ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ibi rero biduha icyizere ko mu 2050 igihugu cyacu cyiyemeje ko urwego rw’imari ruzaba rutanga nibura 11,8% ku musaruro mbumbe w’igihugu tuvuye kuri 3% twariho mu 2020.”

Yerekanye ko mu gihe cy’imyaka itanu hitezwe kubona ubwiyongere bw’ibigo by’imari mpuzamahanga bizakomeza kugana u Rwanda.

Muri gahunda y’Iterambere ry’Urwego rw’Imari kuva mu 2025 kugeza 2030, izwi nka Financial Sector Development Strategy, biteganyijwe ko KIFC izakuba kabiri umubare w’abashoramari bagana u Rwanda mu rwego rw’imari ndetse n’imitungo yanditswe mu Rwanda y’abashoramari ikiyongera.

Biteganyijwe ko bitarenze mu 2029 iyo mitungo izazamuka ikava kuri miliyari 64 Frw mu 2023 ikagera kuri miliyari 133,76 Frw mu 2029 bingana n’izamuka rya 109%.

Uretse abashora imari mu Rwanda ariko binyuze muri KIFC, umushoramari ashobora gukorera ahandi gusa aho afatira ibyemezo, aho igicumbi cy’amafaranga ye kiri ari mu Rwanda.

Nk’iyo agiye kwaka nk’inguzanyo, banki akoresha ngo bashyireho amafaranga ni iyo mu Rwanda, akaba ashobora kuyakoresha mu Rwanda cyangwa ahandi.

Ibi biri mu rugamba rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari n’amasoko y’imari, mu gufasha igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 u Rwanda rufite, aho Kigali ishakwa nk’umujyi wagenga ishoramari mu by’imari muri Afurika.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimye urugendo rw’imyaka itanu rwa KIFC, n’abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije n’u Rwanda muri urwo rugendo.

Yijeje kandi ko igihugu kizakomeza umuhate wo guharanira ko KIFC iba igicumbi cy’ishoramari rya serivisi z’Imari muri Afurika.

Umukozi muri KIFC, Rugambwa Jackson, yavuze ko KIFC yafashije abashoramari barenga 200
KIFC yerekanye ko mu myaka itanu iri imbere hitezwe gukuba kabiri abashoramari mu by'imari bagana u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yashimangiye ko muri 2050, KIFC izaba ari igicumbi cy'ishoramari mu by'imari ibereye Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga yishimiye ibyo KIFC imaze kugeraho mu myaka itanu gusa
Umushoramari Mbundu Faustin na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu wanayoboye KIFC imyaka itari mike, Nick Barigye, bishimira intambwe imaze guterwa
KIFC yerekanye ko imyaka itanu yaranzwe no gukora ibikorwa bishingiye ku kunoza amategeko no kuyavugurura
Charge d'Affaires wa Luxembourg mu Rwanda, Charlotte Helminger, yashimangiye ko bazakomeza gukorana n'u Rwanda
KIFC yashimiwe intambwe yagezeho mu myaka itanu gusa
Umuyobozi Mukuru wa KIFC, Mudenge Hortense, yavuze ko bishimira urugendo rw’imyaka itanu rwabaye urwo kubaka ikigo
Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kubaka igicumbi cy'imari
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi,Yusuf Murangwa, yashimiye abashoramari mu by'imari biyemeje guhitamo u Rwanda
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rushobora kwakira ibigo by'imari mpuzamahanga

Special pages