00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya miliyari 9 Frw mu byitezweho guhindura ishusho y’ishoramari i Karongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagaragarije abahashoye imari n’abifuza kuyihashora imwe mu mishinga minini yitezweho guhindura ishusho y’ishoramari no kongera ubwiza bw’aka Karere k’ubukerarugendo n’amahoteli.

Muri iyo mishinga harimo iyamaze gutangira, igiye gutangira ndetse n’ikiri gushakirwa ibyangombwa ngo itangire.

Ubwo yatangizaga inama y’ihuriro ry’ishoramari, Karongi Investment Forum 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko Karongi yahisemo kuzaba igicumbi cy’ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije.

Ati "Karongi Investment yabaye mu 2024 yatumye hari byinshi bikosoka cyane mu mitangire ya serivisi. Icyo gihe abashoramari banengaga akarere imitangire mibi ya serivisi icyo kibazo cyarakemutse kandi byatumye abashora imari mwabonye ko hari abagiye kuhubaka amahoteli, amashuri agezweho n’ibindi".

Meya Muzungu avuga ko mu korohereza abashoramari i Karongi hari imihanda ya kaburimbo y’ibilometero 5 izubakwa mu mujyi, hakaba umuhanda Nyagahinga-Gafuruguto wa km 1,8 na wo uzubakwa muri zone y’umujyi wa Karongi, umuhanda Nyabiheke-Burunga-Nyamarebe wa km 4,9 umuhanda uva Kigo nderabuzima cya Kibuye ukagera ku nzu ya RSSB ikoreramo Intara y’Iburengerazuba.

Mu mihanda izashyirwamo kaburimo harimo ihuza uwa Kivu Belt n’Ikiyaga cya Kivu. Iyo irimo Nyarubanga, Pindura-Ruvuzo km 10 zizahuza umurenge Gishyita na Mubuga, hari kandi Nyarubanga-Musasa-Gitonde wa km 5, Rwabitaka, Gitwa Kibilizi km 1,4 Rwanyirakabano-Rwabitaka-Musaho wa km 6, Twumba-Mutuntu wa km 16, Gishyita,Mubuga-Rwankuba km 6.

Ibice bihingwamo icyayi bizashyirwamo imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero birenga 50 mu korohereza abahinzi kugeza icyayi ku nganda no korohereza inganda kugeza icyayi ku isoko.

Mu koroshya ubuhahirane hateganyijwe umuhanda Kayenzi, Birambo, Ruhango-Nyanza ureshya na km 109, Nyange-Murundi-Kirinda km 30, Gishyita-Bisesero-Gisovu –Gasarenda 30.

Iyi mihanda yose izubakwa mu byiciro ariko biteganyijwe ko yose izaba yarangiye bitarenze 2050.

Mu ishoramari hateganyijwe imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rukora ubwato, igorofa y’ubucuruzi ya Buntu igeretse kabiri yatangiye kubakwa, Hoteli y’umushoramari Nkundunkundiye Jean Bosco, Hotel Belveder yatangiye kubakwa, appartement ya Bwiza Ernest, Hotel y’abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Mu burezi hagiye kubakwa TVET ya Muhororo izuzura intwaye miliyari 4Frw, Ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli rizaba rifite umwihariko wo kwigisha guteka inteko zo mu Bufaransa, ishuri ry’Icyitegererezo ry’imyuga n’ubumenyi ngiro. Iri shuri rizubakwa mu Murenge wa Gishyita rivuzuzura ritwaye arenga miliyari 9Frw.

Pasiteri Kayumba Jean Baptiste umaze imyaka 22 atuye i Lyon mu Bufaransa ugiye kubaka ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli rifite umwihariko w’inteko z’u Bufaransa yavuze ko yatekereje iri shuri mu rwego rwo korohereza amahoteli kubona abakozi bafite ubumenyi bwo gutegura inteko zo mu mahanga.

Dr Christian Marara, nyiri hoteli Chateau le Marara yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangije gahunda ngarukwamaka yo guhura n’abashoramari avuga ko i Karongi hakenewe ibikorwa by’imikino, imyidagaduro n’ibikorwa bituma ba mukerarugendo kuko bituma batinda muri hoteli.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye akaba n’imboni y’Akarere ka Karongi, yashimye abanyamahanga bashoye imari muri aka karere abasaba gushishikariza bagenzi babo kujya kuhashora imari kuko ari akarere keza, gakora ku Kiyaga cya Kivu kandi gafite icyirere kiza.

Mu 1995 i Karongi hari amahoteli mato ane ariko ubu karimo amahoteli 25 arimo 15 manini.

Uruganda rukora ibikoresho bigezweho mu mbaho rwo rwaruzuye ubu rurakora
TVET Muhororo hagiye kubakwa inzu za miliyari 4Frw mu kuyongerera ubushobozi
Mu murenge wa Rubengera hagiye kubakwa ishuri ry'ubukeragendo n'amahoteli rizaba rifite umwihariko wo kwigisha inteko zo mu Bufaransa
Imirimo yo kubaka hoteli Berveder igeze kure
Karongi hazubakwa appartement y'inzu 100 mu korohereza abakeneye gucumbika
Ishuri rya miliyari 9Frw rizubakwa mu Murenge wa Gishyita ryitezweho kongera ubwiza bwa Karongi no gufasha mu kubona abakozi bashoboye
Abadivantiste b'umunsi wa karindwi bagiye kubaka hoteli mu Murenge wa Mubuga kuri Beach ya Karora
Hoteli, Nkundunkundiye Jean Bosco agiye kubaka mu Mujyi wa Karongi ni uku izaba igaragara niyuzura
Igorofa Buntu ari kubaka i Karongi yitezweho korohereza abakeneye inzu zo gucururizamo i Rubengera
Appartement ya Bwiza Ernest yitezweho kongera ubwiza bwa Karongi no gufasha abakeneye gucumbika i Karongi

Special pages