00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu mibare ya 2025

“Nagira ngo nongere mbibutse ko umwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda. Ibi bivuze ko ireme ry’uburezi, imyumvire myiza y’Abanyarwanda, ubumenyi n’ubushobozi Igihugu cyacu gikomeza kugeraho byose byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bwa mwarimu.’’ Ayo ni amagambo Minisitiri w’Uburezi yabwiye abarimu ku munsi mpuzamahanga wa Mwarimu.

Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kirehe ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwigisha ni umwuga usaba ubufatanye.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagarutse ku ishusho y’uburezi muri iki gihe, agaruka ku mashuri ahari, ubwizigame bw’abarimu, imitsindire n’ibindi byinshi.

Irere yagaragaje ko u Rwanda rufite amashuri 5.041 yigamo abana miliyoni 4.766.125 bangana na 35% by’abaturage bose u Rwanda rufite, bivuze ko ⅓ cy’Abanyarwanda ari abanyeshuri.

Ati “Uyu munsi dufite amashuri 5.041, aha ni mu mashuri y’uburezi bw’ibanze. Amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’iyo agize umubare munini angana na 72%, amashuri yigenga ni 28% ndetse turanayashimira kuko uruhare rwayo ni ntagereranwa.’’

Muri ayo mashuri ay’inshuke ni 4.264, amashuri abanza ni 4.108, amashuri afite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ni 1.916, amashuri yisumbuye ni 981, amashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro ni 581. Amashuri yo ku rwego mpuzamahanga ni 120.

Amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano niyo menshi kuko ari 41% angana n’amashuri 2.084, amashuri ya Leta gusa yo ni 31% bingana n’amashuri 1.381, mu gihe amashuri yigenga ari 28% bingana n’amashuri 1.576.

Minisitiri Irere yavuze ko bafite abanyeshuri 4.766.000, mu burezi ari nayo mpamvu bakunze kuvuga ko bafite ⅓ cy’Abanyarwanda mu burezi bw’u Rwanda. Muri abo banyeshuri igice kinini kiri mu mashuri abanza.

Amashuri y’incuke ari mu Rwanda yigamo abana 605.229, amashuri abanza yigamo 3.006.709, icyiciro rusange higamo 598.860, abiga mu yisumbuye guhera mu mwaka wa kane bo ni 196.384, abiga mu mashuri ya TVET L3-L5 ni 106.373, abiga TVET L1-L2 10.418. Abiga Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro ni 12.423.

Minisitiri Irere yavuze ko ukurikije uko abana binjira mu mashuri usanga mu mashuri abanza haba higamo abana benshi.

Ati “Tugomba gushyira imbaraga mu kwimura abanyeshuri, kubigisha neza bakumva ibyo biga bakimuka tutabataye ngo bate ishuri cyangwa se ngo bakomeze basigare inyuma.’’

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje ko nibura abana bazajya biga Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro bagera kuri 60% by’abana bose ariko ko kuri ubu rugeze kuri 38,7% by’abayigamo muri iki gihe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko umubare munini w’Abanyarwanda ari abari ku ntebe y’ishuri

Abarimu bari mu kazi n’impamyabumenyi bafite

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu bose hamwe ari 133.029 ariko ko abigisha ari 117.839 mu gihe abandi 15.190 ari abayobozi n’abandi babafasha mu nshingano zo kuyobora amashuri.

Abarimu bangana na 69% bo mu Rwanda barangije amashuri yisumbuye gusa A2, [Abo barimo abagore 43.398 n’abagabo 27.613]. Abarimu bangana na 21% bafite A1[ barimo abagore 3.644 n’abagabo 7.023].

Abarimu barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza A0 bangana na 10% [[Abagore ni 7.728, abagabo ni 13.419].

Umwarimu Sacco umaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 1000 Frw

Minisitiri Irere, yatangaje ko abarimu bamaze kuzigama amafaranga angana na miliyari 119 Frw muri Umwalimu Sacco, anagaragaza ko inguzanyo bamaze gufata yageze kuri miliyari 1000 Frw, harimo miliyari 222 Frw zatanzwe muri uyu mwaka.

Ati “Inguzanyo zisaga miliyari 1000 Frw zatanzwe kuva mu 2008, harimo miliyari 222.4 Frw zatanzwe muri uyu mwaka gusa. Inguzanyo zitangwa zigamije gufasha abarimu mu kugira inzu zabo bwite, gutangiza no guteza imbere ubucuruzi buto, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenewe ku giti cyabo.’’

Yavuze ko izi serivisi zituma abarimu bagira umutekano w’imari n’umutuzo mu mibereho, bikabafasha kwigisha neza no kunoza imyigire y’abanyeshuri.

Icyongereza gikomeje kuzonga abarimu

Minisitiri Irere yagaragaje ko status ya Mwarimu ibashishikariza gukoresha Icyongereza ari nayo mpamvu Leta yashyizeho amahirwe yo kwigisha abarimu bose uru rurimi “Ariko ikitugaragarira abitabira ntibaraba benshi.’’

Ubu buryo bwo kwigisha Icyongereza abarimu ku ikubitiro hiyandikishije abarimu 15.919 barimo 725 bigisha mu mashuri y’incuke, 6.042 bigisha mu mashuri abanza ndetse n’abarimu 9.151 bigisha mu mashuri yisumbuye.

Ati “Muri ba barimu bose 9.130 bageze aho barigendera, nta mwarimu wiga, nta we ukurikirana , ibi rero bitugaragariza ko nta mbaraga turi gushyira mu kwiga. Abarimu 2.934 muri ba bandi ibihumbi 15, bo ntibigeze banakandaho, nibura abarimu 2.006 nibo biga babishaka ubona ko bashaka kukimenya, abakiga kandi bakanatsinda neza ni 821.’’

Minisitiri Irere yagaragaje ko na mbere hari amafaranga menshi Leta yashoye mu kwigisha Icyongereza, avuga ko bageze aho babona ko ari ngombwa ko umwarimu ashyiramo imbaraga.

Ati “Aya mahirwe yabonetse ni rimwe ntabwo azongera kuboneka, nimuyabyaze umusaruro, muyakoreshe.’’

Yavuze ko kuri ubu Leta yanashyize imbaraga mu kureba niba umwarimu wese ategura neza, uko yigisha n’ibindi byose bituma umwana abasha kwigishwa neza na we akabasha gutsinda neza. Yasabye abarimu kandi gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse no kuzuza ibyo basabwa.

1/3 cy’Abanyarwanda bose bari mu cyiciro cy’abanyeshuri
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yibukije abarimu ko ari bo nkingi za mwamba mu guteza imbere igihugu
Ibigo by’amashuri byahize ibindi byarahembwe

Special pages