00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ISO yinjiye mu bufatanye bugamije kunoza serivisi z’ubuzirananenge bw’ibicuruzwa biva muri Afurika

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) wasinyanye amasezerano n’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO), agamije kongera imikoranire hagati y’iyi miryango ndetse no kunoza serivisi z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa biva muri Afurika byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Aya masezerano yiswe aya Kigali yasinywe kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, mu Nama Ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO).

Ubu bufatanye hagati y’iyi miryango itsura ubuziranenge buje mu gihe cya nyacyo, aho ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bimaze igihe bitangije Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira “Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro” nk’uko biri mu cyerekezo cya 2063 cy’uyu mugabane.

AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu mu turere igera ku munani.

Inshingano nyamukuru za AFCFTA ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw’umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n’umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari ibihumbi 3,4 z’amadolari ya Amerika.

Aya masezerano azatuma iyi miryango ikorera hamwe mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge azaba ahuriweho n’ibihugu byo muri Afurika, koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kuri uyu mugabane, binarusheho korohereza ibicuruzwa biva muri Afurika kujya guhangana ku isoko mpuzamahanga kubera ko bizajya biba byujuje ubuziranenge bwuzuye.

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango wa ISO, Serigo Mujica, yagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku guhuza ubucuruzi muri Afurika ndetse ko bizafasha mu kuzamura urwego rw’inganda kuri uyu mugabane.

Ati “Aya masezerano ya kigali ni intambwe ikomeye twateye kubera ko agiye kudufasha gukomeza imikoranire hagati yacu na ARSO kandi ndabizi ko bizagira ingaruka nziza kuri uyu mugabane wa Afurika mu bigendanye no gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa byaho.”

Umunyabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko aya masezerno agiye gutuma hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho akazafasha no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

Ati “Aya masezerano agiye gufasha isoko rusange rya Afurika gutera imbere kubera ko ari iby’ingenzi cyane gushyiraho isoko rihuriweho na Afurika yose ariko hanariho amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho n’ibihugu byose, ibyo bizafasha gutuma ubuhahirane bukomeza koroha no kubyara umusaruro muri Afurika yose.”

Biteganyijwe ko aya masezerano azamara imyaka itanu, akaba anakubiye muri politiki y’umuryango ISO yo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere binyuze mu mahugurwa atuma ubuziranenge bw’ibyo bakora bigera ku rwego rukenewe ku isoko mpuzamahanga.

Hasinywe amasezerano agamije kunoza serivisi z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa biva muri Afurika byoherezwa ku isoko mpuzamahanga
Umunyabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yavuze ko aya masezerno agiye gutuma hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho
Ubwo Perezida wa ISO,Dr. Sung Hwan Cho yasinyaga amasezerano ari kumwe na Visi Perezida wa ARSO, Habraham Somda

Special pages