00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isuzuma ryagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu myiteguro yo gukoresha ingufu za nucléaire

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) cyatangaje ko igenzura ryakozwe n’inzobere z’Ikigo Mpuzamahanga za Atomique ryasanze u Rwanda rugeze ku rugero rwiza mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije amahoro n’iterambere.

Izi nzobere zisuzuma ingingo 19 zirimo gahunda y’igihe kirekire y’igihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, uburyo bwo kurinda abantu n’ibidukikije, uburyo bw’imari ifatika igenewe kubaka no kwita ku nganda, abakozi bashoboye gukora imirimo ijyanye n’ingufu za nucléaire, amategeko n’ibindi.

Isuzuma rya mbere ryakorewe u Rwanda kuva tariki 2-9 Werurwe 2026, ryagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza ku ngingo nyinshi zerekeye ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire.

Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Ndahayo Fidele, yavuze ko ibintu bitandatu ari byo basanze bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Ati “Twakoze ibintu byiza mu byo barebaga byose ariko inzira iracyahari baduhaye nk’ahantu hatandatu twakomeza gushyiramo ingufu ahenshi urebye ni ugutegura inyandiko zigaragaza neza ibimaze gukorwa n’ibisigaje gukorwa kugira ngo ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubimenye hanyuma ibindi ni ugusesengura neza amategeko yose ari mu gihugu kugira ngo hatagira itegeko ryazatuma ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi aturutse mu ngufu za nucleaire ritangenda neza.”

U Rwanda rufite gahunda yo kubaka inganda nto z’ingufu za nucléaire zizatuma rwongera ingano y’amashanyarazi rutunganya akava kuri megawatt 447.

Perezida Kagame ubwo yari mu mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije iterambere mu rwego rwa gisivile, yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abahanga mu bijyanye n’izi ngufu yabereye mu Bufaransa, yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba mu bihugu biteye imbere mu 2050, kandi bisaba amashanyarazi menshi.

Ati “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo bisaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nucléaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”

U Rwanda rugaragaza ko hakenewe miliyari 5 $ kugira ngo rugere ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n’u Burusiya igamije gushyira mu Rwanda Ikigo gikora Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’izi ngufu bizanageza ku ruganda rwazo rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi.

Muri Kanama 2024 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyo muri Amerika gikora ibijyanye n’izi ngufu cya ’Nano Nuclear Energy Inc’, hagamije gukorwa ikoranabuhanga rishya rizajya ryifashishwa mu kubyaza Ingufu za Nucléaire amashanyarazi.

RAEB ivugako bitarenze mu 2028 abakozi 234 bazaba bakenewe bazaba barabonetse ku buryo mu 2030 uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire rwaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi.

Mu mpera za 2025, Kaminuza y’u Rwanda yatangije ishami ryigisha ibyerekeye ingufu za nucléaire mu hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abashobora kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire.

Dr Ndahayo yavuze ko ikindi gikeneye imbaraga ari ugufasha inganda zihari mu Rwanda kugira ngo zizagire uruhare rugaragara mu kubaka no gukoresha izo nganda zikoresha amashanyarazi aturutse mu ngufu za nucleaire.

Magingo aya ingo zirenga 85% zifite amashanyarazi, mu gihe igice gikenera menshi cyane ari ibikorwa by’ubucuruzi.

Inzobere zagaragaje ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza mu kubaka ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire

Special pages