Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rusaga 300, rwitabiriye Itorero ry’Urungano icyiciro cya 7, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Iri torero rifite insanganyamatsiko igira iti “Amateka y’u Rwanda n’Indangagaciro z’umuco Nyarwanda”
Urwo rubyiruko 300 rugizwe na 298 baba mu Rwanda n’abagera kuri 31 baba mu mahanga, bazahamara iminsi umunani, kuva ku wa 12 Ukuboza kugeza ku wa 20 Ukuboza 2025.
Iri torero rigamije guhuza uru rubyiruko no kurutoza uburyo bwiza bw’imibereho, kurutoza amateka y’igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’imyifatire ikwiriye kubaranga.
Hari kandi kubagaragariza icyerekezo cy’igihugu n’uruhare rwabo mu kubigeraho n’ibindi byose bigamije kubaka urubyiruko rw’ingirakamaro.
Minisitiri Dr. Bizimana yatanze ikiganiro kigaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’igihugu isenyuka ryabwo, n’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye urubyiruko rwitabiriye iri torero kubera ko ruzigiramo byinshi bizaza ari inyongera nziza ku burere rwahawe n’ababyeyi ndetse n’abarezi babigishije mu mashuri.
Yagaragarije urubyiruko ko kugira ngo umuntu abe umuntu nyamuntu urangwa n’indangagaciro zikwiriye akwiriye kuba afite icyerekezo, atarangwa n’ubusinzi, atiyandarika kandi afite icyerekezo gihamye mu buzima bwe.
Ati “Buriya iyo indangagaciro zitakaye umuntu nawe aratakara niyo mpamvu umwanya nk’uyu tumara hano aba ari ukugira ngo mwigishwe muhabwe icyerekezo cy’izo ndangagarico zizabafasha kuba abantu bakomeye batari abasinzi, indaya n’ibindi.”
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragarije urubyiruko ko impamvu nyamukuru ituma hashyirwaho itorero nk’iri aba ari ukugira ngo bafashe urubyiruko rukomeze kubaka igihugu cyababyaye aho kugira ngo babatwe n’ibiyobyabwenge cyangwa ubusinzi.
Uyu muyobozi yabwiye urubyiruko ko rukwiriye kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi kubera ko imibare igaragaza ko kuva ibigo bijyanwamo urubyiruko rwananiranye ‘Rehabilitation Center’ byajyaho mu myaka 11 ishize hamaze kujyamo abantu 593.175 biganjemo urubyiruko kuko bihariye 71%.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier, yasabye abitabiriye kuzabyaza umusaruro aya mahirwe yo kumenya neza amateka n’indangagaciro by’u Rwanda.
Ati “Iminsi umunani tugiye kumara aha izatubere impamba n’akabando k’iminsi tuzicumba kugira ngo twubake u Rwanda rw’ejo hazaza.”
Muri iki kiganiro abatozwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyateza imbere u Rwanda, bashimangira ko bambariye urugamba rwo kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Mu bindi Intore z’Urungano icyiciro cya 7 ziyemeje harimo gukomeza kwiga no kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biyemeje no kugendera ku muco Nyarwanda n’indangagaciro zawo mu kwirinda ingeso mbi zirimo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, n’izindi.












