Ibi Perezida Kagame yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, nyuma y’ubutumwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangarije mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, ashinja u Rwanda uruhare mu makimbirane yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Perezida Kagame yanditse ati "Iyo umuntu agize ikibazo ku kubomborekana kw’ingunguru irimo ubusa, na we aba afite ikibazo. Icyiza ni ukubireka bikagenda cyangwa ukayijya kure."
If one makes an issue of noise of an empty drum, they also have a problem! Better to let it pass or walk away from it !!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) October 9, 2025
Mu ijambo rye muri iyi nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yibasiye u Rwanda arushinja gutera inkunga umutwe urwanya ubutegetsi wa AFC/M23.
Asa n’ubwira Perezida Kagame na we witabiriye iyo nama, Tshisekedi yagize ati "Ni twe twenyine babiri dufite ubushobozi bwo guhagarika ubu bwiyongere bw’amakimbirane. Nta rirarenga ngo dukore ikintu cya nyacyo."
Yabaye nk’uwiyerurutsa imbere y’abateraniye muri iyo nama, avuga ko ashaka ko bumvikana bombi kugira ngo haboneke amahoro, amusaba guhagarika M23, avuga ko ishyigikiwe n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, na we abinyujije kuri X, yatangaje ko Perezida Tshisekedi yiyerurukije imbere y’amahanga yiyerekana nk’ushaka amahoro, mu gihe ibikorwa bye bivuga ibitandukanye.
Yagize ati "Yiyambuye isoni, yiyambitse umwambaro wo gukunda amahoro, yirengagije inshuro nyinshi yakangishije gutera u Rwanda ngo akureho ubuyobozi. Ibi byakurikiwe n’ibyo akunze gukora: kwigira inzirakarengane y’amakimbirane yateje ndetse akaba yarirengagije kuyakemura."
Nyombayire yakomeje avuga intango y’amahoro yagaragaje uyu munsi ko yazanye, bisobanuye "Guha intwaro no gufasha FDLR, umutwe w’abajenosideri, ndetse akayinjiza mu ngabo ze z’igihugu. Gushyigikira imitwe itoteza, ikica, igatwika Abanye-Congo ari bazima bishingiye ku bwoko."
"Kwima M23 uburenganzira bwo kwitwa Abanye-Congo mu kwirengagiza inshingano zo gukemura amakimbirane. Gusaba ubufasha buri mugabane, hanyuma agahindukira akaduruvanga intambwe yose y’amahoro."
Yakomeje avuga ko kandi ibindi akora birimo "Guha akazi abacanshuro ngo barwane intambara ze; gusiga u Rwanda icyasha avuga ko ari rwo ruteza igihugu cye kutagira icyo kimarira abaturage, mu gihe abayobozi basahura umutungo w’igihugu utagira ingano bafatanyije n’inshuti zabo n’imiryango."
Nyombayire yakomeje yibutsa ibyavuzwe na Perezida Kagame ko "Nta mpamvu yo gutera amagambo n’abahora basubiramo ibinyoma byabo...Nta somo u Rwanda rukwiye kwigishwa ku gisobanuro cy’amahoro, twebwe twarwaniye amahoro tuzi ikiguzi cyayo."
President of DRC chose a global stage in Brussels today to prove the age-old saying: le ridicule ne tue pas.
Putting shame aside, he asserted his peace loving nature, forgetting the many times he threatened to invade Rwanda and overthrow its leadership. Followed this with his…
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) October 9, 2025
Ange Kagame, na we yanditse kuri X, asa n’usubiza ku byatangajwe na Tshisekedi ati "Iyo wiyoberanya nk’umuyobozi ariko ugasubira inyuma ukica amasezerano yose wari watanze, wibwira ko abantu bose barwaye indwara yo kwibagirwa, cyangwa se n’undi muvuno mu busazi bwawe?"
When you cosplay as a leader but rescind & backtrack on every promise/agreement, do you assume the public suffers from collective amnesia, or is that just another feature of the delusional package? pic.twitter.com/L10rXwgPoZ
— AIKN (@AngeKagame) October 9, 2025




