00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jordanie: Beretswe isomo ry’ubutwari bw’Abanyarwanda kuva igihugu gihanzwe

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bakorera muri Jordanie bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, basobanurirwa uburyo kuva igihe cyo guhanga Igihugu Abanyarwanda batigeze baheranwa n’amateka akomeye banyuzemo kugeza n’ubu bari mu rugamba rw’iterambere.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki 1 Gashyantare 2026 mu mujyi wa Amman ku munsi wizihizwaho Intwari z’Igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, Ngango James, yagarutse ku ishingiro rya gahunda ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo inkingi z’iterambere.

Ambasaderi Ngango yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko kuva ahagana mu Kinyejana cya 11, u Rwanda ruhanzwe kugeza ubu, rwanyuze mu bihe bikomeye byashoboraga no gutuma ruzima, ariko rubyitwaramo gitwari rukomeza kuba Igihugu cyemye.

Ati “Mbere y’ubukoloni mu Rwanda, ubutwari bwagaragariraga cyane mu bijyanye n’urugamba rwo kurinda Igihugu cyangwa kucyagura. Ubutwari bwo muri icyo gihe bwari mu byiciro bitatu bijyanye n’impeta zahabwaga abagizwe intwari, ari zo Imanzi, Imena n’Ingenzi.”

Yavuze ko ibyo bikwiye gutanga isomo ry’uko kwizihiza Intwari z’Igihugu atari igikorwa cyo kwibuka gusa, ahubwo ari uguhamagarira Abanyarwanda bose kugira ibitekerezo by’ubutwari.

Yagaragaje ko na nyuma y’Ubukoloni na bwo u Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka zikomeye za politiki y’ivangura n’amacakubiri, ubwumvikane buke ndetse na ruswa n’urwango, bigera no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko na bwo ntirwaheranwe.

Ati “Ubutwari bw’abana b’u Rwanda bari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ni bwo bwahagaritse iyo Jenoside.”

Yongeyeho ko muri iki gihe Abanyarwanda basabwa kurangwa n’ubutwari mu rugamba rw’iterambere ndetse n’ubufatanye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo no kwigira kuko urugamba rw’amasasu rwo rwarangiye.

Ibyo kandi bigomba kujyana no kubumbatira indangagaciro zabo zirimo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura, gukunda umurimo no gusigasira ibyagezweho hagamijwe inyungu rusange.

Abanyarwanda baba muri Jorndanie n'inshuti zabo bari baje kwifatanya n'u Rwanda kwizihiza intwari z'Igihugu
Abadipolomate bakorera muri Joradania bitabiriye umuhango wo kwizihiza Intawari z'u Rwanda
Hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku butwari bwaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye

Special pages