Uwo muhanda ni umwe mu iri mu cyiciro cy’ireshya na kilometero 184,8 igomba guhindurwa kaburimbo kuko isanzwe ari igitaka. Iyo iri mu cyiciro cy’iyateganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Undi muhanda uri gukorwa ni uwa Ngoma-Ramiro ureshya na kilometero 52,8 igice cya mbere n’icya kabiri ugeze ku gipimo cya 70%.
Umuhanda wa Nyagatare - Rwempasha ureshya na kilometero 18 n’imirimo y’inyongera ku muhanda Nyagatare – Rukomo ugeze ku gipimo cya 70%.
Ku bijyanye n’imirimo yo gusana ibilometero 194,45 by’imihanda y’imihahirano, imirimo yo gusana imihanda mu Karere ka Rutsiro ifite ibilometero 41 igice kimwe kigeze ku gipimo cya 85,2%.
Imirimo yo gusana imihanda mu Karere ka Karongi ireshya na kilometero 14,5 igice cya mbere igeze ku gipimo cya 84%; ni mu gihe gusana umuhanda Nyacyonga-Mukoto, bigeze ku gipimo cya 54,5% naho imirimo yo gusana umuhanda Nyagisozi-Remera -Nshili igeze ku gipimo cya 14,6%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’Ingengo y’Imari ivuguruye, yagarutse no ku mirimo yo kwagura umuhanda wa Prince House - Masaka, avuga ko hari gutekerezwa n’ubundi buryo kugira ngo umuvundo uzagabanuke mu gihe imirimo izaba yatangiye.
Ati “Turateganya ko imirimo n’itangira yo kwagura no gusana uyu muhanda, umuvundo w’imodoka uziyongera cyane. Ariko twateganyije indi mihanda izunganira.”
Ibikorwaremezo by’imihanda ni bimwe mu byo Guverinoma ishyizeho umutima ndetse umwaka ku wundi byakomeje kuzamuka. Mu 2022, imihanda ya kaburimbo yareshyaga na kilometero 1645 irazamuka nyuma y’imyaka ibiri igera kuri kilometero 1745.
Ni mu gihe imihanda y’imigenderaniro nayo ikomeje kubakwa, ahantu hatarashyirwa kaburimbo. Mu 2022, yareshyaga na kilometero 3703 mu 2025 igera kuri kilometero 4137.
Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yavuze ko leta yiyemeje ko ahatagiye guhita hashyirwa kaburimbo, hazajya hatunganywa neza, hagashyirwamo laterite kugira ngo abaturage babashe kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu Ukuboza 2025, igaragaza ko mu myaka itanu ishize mu gihugu hubatswe imihanda yose hamwe ireshya n’ibilometero 33,370 kuko buri mwaka hubakwaga ibilometero 6,674 harimo irimo kaburimbo n’itarimo kaburimbo.
Igaragaza ko mu 2020 hubatswe imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu ifite ibilometero 1.425,5 mu gihe itarimo kaburimbo yubatswe ari ibilometero 1.309,5 naho mu 2021 hubakwa ibilometero 1.532,47 bya kaburimbo n’ibindi 1.202,53 bitarimo kaburimbo.
Mu mpera za Kamena 2022 mu Rwanda huzuye imihanda yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1.579 bya kaburimbo n’indi 1.156 itarimo kaburimbo naho mu mpera za Kamena 2023 hari huzuye ibilometero 1.595,39 bya kaburimbo n’ibindi 1.595,39 bitarimo kaburimbo.
Ni mu gihe mu mpera za 2024 mu Rwanda hari huzuye imihanda ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1.729,23 hamwe n’indi 1.018,22 itarimo kaburimbo.
Mu mihanda ihuza uturere, iyo muri Kigali no mu mijyi yo mu ntara mu 2020 hubatswe ibilometero 136 ya kaburimbo, mu 2021 hubakwa ibilometero 169.25 naho mu mpera za Kamena 2022 hari huzuye ibilometero 272.12 bya kaburimbo.
Ni mu gihe mu mpera za Kamena 2023 imihanda mu Rwanda yari imaze kubakwa yari ibilometero 301,754 bya kaburimbo ndetse nyuma y’umwaka mu mpera za Kamena 2024 yariyongereye iba ibilometero 334,382 by’imihanda ya kaburimbo byubatswe hagati y’uturere no mu mijyi imbere.
Muri ibyo bice ariko bihuza uturere no mu mijyi imbere kandi muri iyo myaka itanu hubatswe imihanda itarimo kaburimbo yose hamwe ireshya n’ibilometero 18.477,78 mu gihugu hose.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 wasize Akarere ka Nyagatare ari ko kubatswemo imihanda miremire ya kaburimbo kurusha utundi ireshya n’ibilometero 142,03.
Uturere tune dukurikiraho mu kubakwamo imihanda myinshi muri uwo mwaka ni Nyamasheke yubatswemo ibilometero 109,62, hagakurikiraho Gicumbi yubatswemo ibilometero 98,37 na Bugesera yubatswemo ibilometero 92,88 naho Huye ni ibilometero 79,91.
Uturere 10 dukurikiraho mu kubakwamo imihanda myinshi ya kaburimbo mu 2023/24 ni Gatsibo yubatswemo ibilometero 75,43, Karongi ni ibilometero 74,67, Rutsiro ni ibilometero 73,39, Rusizi ni ibilometero 68,81 mu gihe Muhanga yubatswemo ibilometero 68,78.
Ahandi ni i Musanze hubatswe ibilometero 67,40, i Rulindo hubatswe ibilometero 65,82, ni Nyamagabe hubatswe ibilometero 59,17, mu gihe Ngororero ari ibilometero 57,82 mu gihe i Kayonza hubatswe ibilometero 57,79 by’imihanda ya kaburimbo mu 2023/24.
Uturere 15 dusigaye twubatswemo imihanda ya kaburimbo muri uwo mwaka iri hagati y’ibilometero 24,48 na 56,48 ukuyemo Akarere ka Gisagara katubatswemo umuhanda wa kaburimbo n’umwe muri uwo mwaka.
Ni mu gihe igiteranyo cy’imihanda yose ya kaburimbo yubatswe mu turere twose mu 2023/24 ari kilometero 1.729,23 n’indi 1.018,22 itarimo kaburimbo.







