Iri shami rishya rya Remera ryubatswe mu buryo bugezweho, rikazajya ritanga ubumenyi n’amahirwe ku bahiga, ibigaragaza umuhate wa UoK mu guhanga ibishya no guteza imbere iterambere ry’abanyeshuri.

Ni ishami ryubatse mu buryo butangiza ibidukikije. Rifite ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibyumba by’amashuri bigezweho, laboratwari z’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, amacumbi y’abanyeshuri, restaurant, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro ubusitani na parking nini.

Ibi byose bigamije guha abanyeshuri ibikenewe mu kwigira ahantu hatekanye hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme no guhanga udushya nk’uko biri mu ntego za UoK.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, ati “Ibyo tumaze kugeraho ni ikimenyetso cy’intego duhuriyeho yo kubaka Kaminuza ya Kigali ikomeye, iganwa na bose kandi ihatana ku rwego mpuzamahanga. Ndashimira byimazeyo abakozi bose n’abanyeshuri ku bw’umuhate n’uruhare rwabo muri ibi bikorwa kandi tuzakomeza gutuma UoK iba ishema ku u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange.”

Iri shami rya Remera rizongera ubushobozi bw’iyi kamunuza bwo kwakira umubare munini w’abanyeshuri no kongera ubushobozi bwo gutegura abanyeshuri bahatana ku rwego mpuzamahanga.

UoK ivuga ko kwagura ibikorwa byayo bizateza imbere amasomo akoresha ikoranabuhanga, guteza imbere ihangwa ry’ibishya mu bushakashatsi, no gushimangira ubufatanye n’inganda, inzego za Leta n’imiryango itandukanye.

Bizafungura kandi amarembo y’imikoranire na za kaminuza zitandukanye ku Isi, abarimu ndetse n’abanyeshuri mpuzamahanga.

Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, Ubu ifite ishami riherereye ku Kacyiru na Remera muri Kigali n’iriherereye mu Mujyi wa Musanze. Itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu.

Ifite amashami atandukanye arimo Uburezi (Education), Ubukungu n’Ubucuruzi (Business mManagement and Economics), Amategeko (Law) n’Ikoranabuhanga (Computing and Information Technology).

Mu 2013 UoK yatangiranye abanyeshuri 35 ariko ubu yakuze ku buryo ifite abanyeshuri barenga 8000 biga mu mashami atandukanye.

Kaminuza ya Kigali yafunguye ishami rishya i Remera
Kaminuza ya Kigali yafunguye ishami rishya i Remera
Ishami rishya Kaminuza ya Kigali yafunguye i Remera ni irya kabiri nyuma y'irya Musanze
Ishami rishya Kaminuza ya Kigali yafunguye i Remera ni irya kabiri nyuma y'irya Musanze
Ishami rishya Kaminuza ya Kigali yafunguye i Remera rigiye gufasha iyi kaminuza guteza imbere uburezi bufite ireme
Ishami rishya Kaminuza ya Kigali yafunguye i Remera rigiye gufasha iyi kaminuza guteza imbere uburezi bufite ireme