Yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku wa 20 Werurwe 2026.
Ikibazo cy’abikorera bakora amasaha make kigaragara mu bice byinshi by’igihugu, kikaba kimwe mu bibangamiye abaguzi kandi kinagira ingaruka ku iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Ntwari Janvier yavuze ko “Mu byo nzashyiramo imbaraga harimo kongera umubare w’abanyamuryango ba PSF no kubaha serivisi nziza, guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu, gushyigikira ishyirwaho ry’inganda nto n’iziciriritse no gushishikariza abikorera gukora amasaha 24 ku munsi.”
Perezida ucyuye igihe wa PSF mu Karere ka Karongi, Abimana Mathias, yavuze ko mu byo bishimira bagezeho mu myaka 10 ishize ayobora PSF harimo inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 900 Frw, yitwa RUCID, iherereye mu isantere ya Rubengera. Hari kandi igorofa ya Peace House iherereye mu Mujyi wa Karongi.
Ati “Ibi byose twabigezeho kubera gukorera hamwe nk’abikorera b’akarere. Mu byo twari tugifite mu mishinga harimo kugura ubwato butembereza ba mukerarugendo mu Kivu bwanditseho PSF Karongi no kubarura abikorera kugira ngo tumenye umubare nyakuri wabo.”
Tariki ya 9 Werurwe 2026, Ntwari Janvier, usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Bethany Hotel, yatorewe kuyobora urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi, yungirijwe na Dusabe Gahizi Aimé ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hamwe na Claudine.
Ntwari Janvier, watorewe kuba umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Karongi gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, amaze imyaka 15 ari rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli, ndetse amaze imyaka 10 ayobora ihuriro ry’amahoteli mu Karere ka Karongi.
Abitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi ya PSF icyuye igihe na komite nshya batemberejwe mu Kiyaga cya Kivu, basura Akarwa k’Amahoro (Peace Island), Akarwa k’Inkende (Monkey Island), Ikirwa cya Nyamunini (‘Chapeau de Napoleon’), ndetse banareba inka zoga mu mazi (‘Swimming Cow Experience’).
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimye uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’akarere, avuga ko ari ntagereranwa mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego zacyo mu cyerekezo 2050.








