Abashyinguye mu cyubahiro abo miryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye Inkotanyi zayihagaritse, bavuga ko nyuma yo gushyingura bumvise imitima yabo iruhutse.
Babitangaje ku wa 18 Mata 2026, nyuma y’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri 143 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abarenga ibihumbi 15 biciwe muri Stade Gatwaro no mu nkengero zayo.
Imaniriho Alfred w’imyaka 33 yavuze ko yumva aruhutse mu mutima nyuma yo gushyingura nyina wishwe muri Jenoside bakaba bari bamaze imyaka 32 batarabona umubiri we.
Ati “Ni umuntu waje aduha amakuru turayakurikirana dusanga koko nibyo baramujugunye hafi y’inzu yacu. Nyuma yo kumushyingura mu cyubahiro ndumva naruhutse mu mutima”.
Kabera Cyprien wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye yashimye Imana, avuga ko yakoresheje abamalayika bitwa Inkotanyi mu kurokora Abatutsi.
Ati “Muzashimirire Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo z’Inkotanyi yari ayoboye zaturokoye”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko imibiri yashyinguwe irimo 139 yabonetse mu mirenge itandukanye n’indi ine yimuwe aho yari ishyinguye mu buryo budakwiriye.
Ati “Uyu munsi twashyinguye imibiri 143, irimo 80 twavanye imbere y’ishuri rya IPRC Karongi ahari bariyeri yiciweho Abatutsi. Turacyanibaza, harya imibiri iva iruhande rw’ingo z’abantu bahatuye bari bahatuye, ntibavuge kubera iki? Kuri bariyeri batemagura abantu amezi atatu uhatuye n’ubu ukaba utagira icyo uvuga?”.
Imibiri 80 yabonetse hafi y’ishuri rya IPRC Karongi ryahoze ari ETO Kibuye yabonetse bitewe n’imashini yakoraga umuhanda Karongi-Kiziba.
Ngarambe avuga ko mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Jenoside yagize ubukana bukabije kuko Interahamwe ku mabwiriza zahawe na Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye zishe Abatutsi ibihumbi 200 mu minsi irindwi.
Umurenge wa Bwishyura wonyine urimo inzibutso enye zirimo urwa Gatwaro rushyinguyemo abarenga ibihumbi 15, urwa Nyamishaba rushyinguyemo 3.500, urwa Home Saint Jean rushyinguyemo 11.000 n’urwa Saint Pierre rushyinguyemo imibiri 9.000.





