00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizahuzwa hasigare icyenda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yatangiye ndetse ko hamaze guhuzwa inzibutso ebyiri muri enye zigomba guhuzwa.

Mu 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside hagamijwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa Ibuka akaba na Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko muri aka Karere gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye. Mu nzibutso zimaze guhuzwa harimo urwa Murangara rwimuriwe mu rwa Mubuga, n’urwari Bukiro rwimuriwe mu rwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero.

Ati “Gahunda irakomeje, dufite urwibutso rwa Gahunduguru mu Murenge wa Ruganda ruzimukira mu rwibutso rwa Birambo mu Murenge wa Gashali hakaba n’urwibutso rwa Mukimba mu murenge wa Rugabano na rwo ruzimukira mu rwibutso rwa Birambo”.

Ubuyobozi busobanura ko impamvu izi nzibutso zitarahuzwa ari uko urwa Birambo rutaravugururwa. Icyakora ngo rwarangije gukorerwa inyigo ku buryo ruzatangira kubakwa umwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko mu nzibutso zizasigara harimo urwa Birambo, urwa Mubuga, urwa Ngoma, urwa Bisesero, urwa Gitesi, urwa Rubengera, urwa Gatwaro, urwa Home Saint Jean, urwa Saint Pierre n’urwa Nyamishaba

Ati “Dufite inzibutso zitarubakwa, ku ikubitiro urwo dushaka gutangira umwaka utaha ni urwibutso rwa Birambo tuzimuriramo imibiri ishyinguye mu buryo butari bwiza mu rwibutso rwa Mukimba no mu rwibutso rwa Gahunduguru. Dufite urwibutso rwa Gitesi rutarubakwa ndetse rumeze nabi kurusha urwa Home Saint Jean n’urwa Saint Pierre”.

Muzungu avuga ko buri mwaka bateganya kuzajya bubaka urwibutso rumwe ku buryo inzibutso zose zizakorwa neza kugira ngo zibumbatire imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari bwatangaje ko muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside hazasigara inzibutso eshanu mu Karere, ariko zaje kwiyongeraho urwa Home Saint Jean, urwa Saint Pierre, urwa Nyamishaba n’urwa Gitesi ziba icyenda.

Ni nyuma yo gusuzuma umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe muri buri gace.

Urwibutso rwa Nyamishaba rwatoranyije kuzasigara kubera ko rushyinguyemo imibiri myinshi yarohowe mu Kiyaga cya Kivu rukaba ruzajya rwifashishwa mu kwibuka Abatutsi baroshywe muri iki kiyaga.

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi zigiye guhuzwa hasigare 9 aho kuba 5 nk'uko byari byatangajwe mbere

Special pages