00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Bugesera mu turere twagushije imvura nyinshi mu Rwanda

Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe igaragaza ko mu matariki ya mbere ya Werurwe 2026, imvura yiyongereye ugereranyije n’uko byabaga bimeze muri Werurwe mu yindi myaka yashize, aho nk’uturere twa Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Bugesera ariho haguye imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Ibi ni ibikubiye muri raporo igaragaza uko imvura yaguye guhera tariki ya 11 kugeza tariki ya 20 Werurwe 2026.

Iyi raporo igaragaza ko mu gihugu ahaguye imvura nyinshi haguye imvura ingana na milimetero 145.5 naho ahaguye nke hakaba haraguye ingana na milimetero 24.5.

Meteo Rwanda kandi yateguje indi mvura nyinshi mu mpera za Werurwe 2026 ubwo ni guhera ku wa 21 - 31 Werurwe 2026.

Iti “Muri Werurwe tariki 21-31 2026 hirya no hino mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.”

Muri iki gihe abahinzi barashishikarizwa kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye bakora imirimo ijyane n’igihembwe cy’ihinga cya kabiri (B) kubagara imyaka no gushyiraho ifumbire, gufata amazi, gushyiraho ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku byorezo by’amatungo bishobora guterwa n’ibihe by’imvura nyinshi iteganijwe ndetse no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’inkuba.


Special pages