00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hari kubakwa imihanda y’ibilometero 260 izafasha kugeza umukamo wa litiro 87.000 ku isoko

Akarere ka Kayonza katangiye kubaka imihanda ireshya na kilometero 267 ifasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro urimo uw’amata ya litiro 87.0000 ubonekayo ku munsi ku isoko. Imihanda izuzura itwaye miliyari 2.7 Frw.

Ni imihanda iri kubakwa hirya no hino muri aka karere aho igenda ishyirwamo latelitte mu rwego rwo kuyikomeza no kuyikora neza kugira ngo ifashe abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko. Izubakwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda harimo iyatangiye gukorwa n’indi itari yatangira, ariko ko yose yamaze guhabwa ba rwiyemezamirimo bazayikora.

Ati “Iyo mihanda izatwara miliyari 2 Frw na miliyoni 700 Frw. Izubakwa mu karere kose harimo iri kubakwa na ba rwiyemezamirimo ariko by’umwihariko hari n’iri kubakwa na sosiyete z’urubyiruko zahawe amasoko mu rwego rwo kubungabunga no gufata neza imihanda. Iyo ni ya mihanda igamije gufasha aborozi n’abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.’’

Bamwe mu bahinzi n’aborozi bavuga ko bishimiye ikorwa ry’iyi mihanda kuko yatumaga batabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Umworozi witwa Rurangwa Félicien, yavuze ko ntako bisa kubona Umuhanda Kayonza-Nyawera-Kahi watangiye gukorwa kuko amata yajyaga abura uko agezwa ku ikusanyirizo cyane ko nta moto yawucagamo cyangwa imodoka.

Ndemezo Célestin na we wororera i Kahi yagize ati “Byadushimishije kuba uyu muhanda watangiye gukorwa kuko wajyaga utubangamira ukatubuza kugera ahari ubworozi bwacu, kugeza amata avayo ku ikusanyirizo byari bigoranye, ubu nukorwa neza imodoka zizaza zigere aho twahinze bareke kuduha amafaranga make.’’

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu tubarizwamo inzuri nyinshi kuko kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 104 zitanga umukamo ungana na litiro ibihumbi 87 ku munsi.

Kabarizwamo kandi abahinzi benshi babigize umwuga baburaga uko bageza ibyo bejeje ku masoko.

Kayonza ibarizwamo imihanda mibi inyerera cyane ku buryo yabangamiraga abakora ubuhinzi n’ubworozi
Imwe mu mihanda ifasha abahinzi n’aborozi b'i Kayonza yatangiye gukorwa

Special pages