00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade yizihije imyaka itanu mu muziki; Ali Kiba ashimisha bicagase abanyamujyi (Amafoto)

Abahanzi batandukanye bashimishije benshi mu gitaramo Kevin Kade yizihirijemo imyaka itanu amaze akora umuziki, Ali Kiba yongera gushimangira ubuhangange bwe muri muzika.

Iki gitaramo yari yise “The Last Night”, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2025.

Zuba Mutesi na Dj Shooter nibo babanje ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye. Shooter yashimishije benshi mu ndirimbo zitandukanye zigezweho zirimo “Plenty Love” ya The Ben, “Extra Pressure” ya Bien Aime na Bensoul n’izindi.

Abari bitabiriye kandi bahawe umwanya wo gukurikirana ijambo risoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya wa 2026 ariko anagaragaza byinshi igihugu cyagezeho muri uyu urangiye.

Shemi yinjiye ku rubyiniro saa mbili n’iminota 24. Uyu musore yinjiranye n’ababyinnyi babiri ku rubyiniro bamufashaga. Yahereye ku ndirimbo yise “Who I Am”, “Nzabikora”, “Ntibanyurwa” asoreza kuri “Peace of Mind” yatumye yamamara.

Yakurikiwe na Angell Mutoni waririmbye ze zakunzwe zirimo “Isi”, “Oussah”< “Kanguruke” yakoranye na Bushali n’izindi.

Bruce The 1st yinjiye ku rubyiniro akurikiye bagenzi be. Yaririmbye indirimbo zirimo “Ku Mihanda” yahuriyemo na Juno Kizigenza, “Up Up” na “Bwe Bwe” yasorejeho. Uyu muraperi yakurikiwe na Sherrie Silver Foundation.

Kenny K-Shot niwe wakurikiyeho aho yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ‘Ibitambo’ n’izindi ze zakunzwe. Uyu musore ari mu bahanzi baririmbye mu buryo bwa ‘live’.

Bulldogg niwe wakurikiyeho ahera ku ndirimbo yise “Yo Fam’’, “Puta” yakoranye na Juno Kizigenza, “Mood” yahuriyemo na B-Threy, “Nk’Umusaza”Cinema” n’izindi.

Ruti Joël na Kesho Band binjiye ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye birimo “Oulala”, “Cyane”, “Ngwino Mama (Mwana Urira)” yakoranye n’Ibihangange, “Cunda” n’izindi.

Kevin Kade yinjiye ku rubyiniro mu masaha ya saa yine zirengaho iminota. Yari aherekejwe n’ababyinnyi benshi, abaza abitabiriye ati “Muriteguye?”. Yahise ahera ku ndirimbo yise “Mazi ya Nyanja”, “Ndamutatamura”, “Pyramid ( TaTa )” yakoranye na Drama T na Kivumbi King, “Like You”, “Jugumila” n’izindi.

Uyu muhanzi yahise yakira mugenzi we Shaffy waririmbye indirimbo ze zirimo “Bana” na “Serela”. Ni ubwa Shaffy ari aririmbiye mu Rwanda.

Kade yahise agaruka ku rubyiniro yakira Ali Kiba. Bahise baririmbana “Bebe” baheruka gukorana, uyu muhanzi akurikizaho “Mwana” na “Aje” ahita yakira umuhanzikazi Mutima wo mu Rwanda ari gufasha muri iki gihe asaba abanyarwanda kumushyigikira.

Bwiza yinjiye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo yise “Ready”, “Ahazaza”, “Ni Danger” yahuriyemo na Danny Vumbi, “Iyo Twicaranye” ya Senderi basubiranyemo, “Ogera” n’izindi.

Kevin Kade yasubiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri mu masaha yashyiraga umwaka wa 2026. Uyu muhanzi yinjiriye ku ndirimbo yise “Sikosa” yakoranye na Element na The Ben, arangije ati “Abishimye uyu munsi muzabure ibiganza, nishimye kubera mwe. Iri joro ntabwo risanzwe rivuze byinshi ku buzima bwanjye.” Yahise aririmba “Folomiana” yakoranye na Chriss Eazy na The Ben.

Uyu muhanzi yashimiye ababyeyi be bari bitabiriye igitaramo cye, ahita aririmba “Munda”. Uyu muhanzi umwaka mushya wa 2026 wamusanze ku rubyiniro afatanya n’abakunzi be kurasa uwa 2025 warangiye.

Symphony Band yafashije abantu kwishimira umwaka mushya mu ndirimbo zirimo iyo yise “Bonane Remix”.

Bushali yinjiye ku rubyiniro saa sita n’iminota umunani. Yinjiriye ku ndirimbo yise “Bonane” yahuriyemo na Alyn Sano ndetse na DJ Pius, kuri “Umwirabura” yaririmbye ibyuma bigahita bizima.

Nyuma y’umwanya abakunzi b’umuziki bategereje abandi bahanzi bagombaga, ibyuma byongeye kuvuga abarimo Riderman, Diez Dola na Ariel Wayz basusurutsa abakunzi babo ndetse banashyira akadomo ku gitaramo.

Trizzie Ninety Six yageze aho asanga Angell Mutoni baririmbana indirimbo bafitanye
Sherrie Silver Foundation bafashije Shaffy ku rubyiniro
Shemi yaririmbye indirimbo ze zikunzwe n'abatari bake
Shemi yeretswe urukundo mu bihangano bye bitandukanye
Shemi ni uku yaserutse
Shaffy yaririmbye ibihangano bye bikunzwe
Shaffy ni umwe mu bahanzi bashyigikiye Kevin Kade
Ruti Joel yerekanye ko ari umwe mu bizihira abakunzi b'umuziki
Ruti Joel yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Ruti Joel ubwo yinjiraga ku rubyiniro
Ruti Joel ni umwe mu bahanzi bashyigikiye Kevin Kade mu gitaramo cye
Ruti Joel yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka
Riderman na Bobly bavukana ubwo basusurutsaga abitabiriye iki gitaramo
Riderman yongeye gushimangira ko ari umwe mu baraperi b'ibihe byose mu Rwanda
Shaffy ntiyigeze atenguha abakunzi be
Riderman yahaga indangururamajwi abakunzi be ngo baririmbane na we

Amafoto: Kwizera Remmy Moses


Special pages