Byagarutsweho ubwo abagize PSF muri Nyarugunga bahuriraga hamwe mu kwishimira ko umurenge wabo ari wo wabaye uwa mbere mu gutanga umusoro mwinshi ukabakaba miliyari 2 Frw mu 2024/25.
Ni igikorwa kigamije kuganira n’abafatanyabikorwa babo bose barimo inzego za Leta n’abandi bikorera barimo abatanga serivisi zitandukanye nk’ubwishingizi.
Ni muri uru rwego Prime Insurance yitabiriye iki gikorwa kugira ngo igaragarize abo bikorera uburyo gukorana na yo mu bikorwa byabo ari ingenzi mu gutuma bakora batekanye.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike, yasobanuriye abo bikorera ko ubwishingizi ari ikintu gikomeye mu ngeri zinyuranye z’ubuzima.
Ku bijyanye n’ibikorwa byabo birimo n’ubucuruzi by’umwihariko, yagaragaje ko iruhande rw’umutekano w’Igihugu hakwiye gukurikiraho uw’ibyo bakora.
Ati “Twagize amahirwe yo kuba dufite umutekano mu gihugu cyacu, gahunda zacu tuzijyamo uko dushaka kandi ni ikintu cyo kwishimira. Iyo umutekano uhari ukora ibikorwa ukabitsa amafaranga yawe muri banki ariko icyo tujya twirengagiza ni uko ibyo tuvunikira byose biba bidatekanye. Uramutse urwaye ugacika za mbaraga zatumaga ukora waba ufite uwuhe mutekano?”
Yagaragaje ko ubwishingizi icyo bukemura ari ibyo bibazo byose, by’umwihariko agaruka ku bucuruzi yerekana ko icyo bisaba ngo babubone ari amafaranga bashobora kwigondera.
Ati “Urugero nk’iyi nzu turimo niba ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw, murabona irimo umuriro w’amashanyarazi, ishobora nko gufatwa n’inkongi y’umuriro. Ubwishingizi rero busabwa ngo tuyisubize nyirayo nk’uko yari imeze ntiburenze 0,01% by’agaciro kayo bingana na miliyoni zitarenze 3 Frw ku mwaka.”
Yongeyeho ko ku nzu zo guturamo ziri nko mu gaciro ka miliyoni 50 Frw zishyura atarenze ibihumbi 500 Frw ku mwaka, aboneraho kubasaba kuzafata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo kuko ikiguzi kidahanitse ugereranyije no guhomba byose bafite mu gihe gito by’umwihariko ku bashoramari.
Visi Perezida wa PSF mu Murenge wa Nyarugunga, Harerimana Aphrodis, yavuze ko bishimiye kuba babashije kumurikira abafatanyabikorwa babo uko bahagaze kugira ngo bazakorane by’umwihariko kuri serivisi z’ubwishingizi.
Ati “Iki gikorwa ni bwo tugitangiye ariko turateganya kukigira ngarukamwaka aho ibigo bizajya bisobanura serivisi bitanga. Nko ku bijyanye n’ubwishingizi by’umwihariko hari abacuruzi bataragira imyumvire yagutse kuri byo. Biri no mu byo na twe twashyizemo imbaraga tubereka ko ubwishingizi burinda ibyo bakora n’ubuzima bwabo kandi uko babyumva bagenda barushaho kubufata.”
Yongeyeho ko kuba muri uwo murenge habarizwa abanyamuryango ba PSF babarirwa mu 3.700 ari umubare munini wabasha gukorana n’abandi bafatanyabikorwa bikihutisha iterambere ku mpande zombi no ku gihugu muri rusange.









Ibitekerezo 0