00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hibutswe abarenga ibihumbi 20 bishwe n’ibiza mu Buyapani

Abanyarwanda bifatanyije n’Abayapani baba mu Rwanda kwibuka ku nshuro ya 15, abahitanywe n’ibiza by’umutingito na Tsunami byibasiye uburasirazuba bw’u Buyapani, aho abarenga ibihumbi 20 bapfuye, abandi barakomereka cyangwa baburirwa irengero.

Ku itariki ya 11 Werurwe 2011 ni bwo mu Buyapani habaye umutingito ukomeye cyane uri ku kigero cya 9.0, waje gukurikirwa n’undi wo mu nyanja uzwi nka tsunami, byatwaye ubuzima bwa benshi.

Uyu mutingito ukomeye watumye habaho iturika ry’uruganda rw’ingufu za nucléaire rwa Fukushima, rwakorerwagamo amashanyarazi, ibintu byatumye abaturage bo mu gace ka Fukushima uru ruganda ruherereyemo bimurwa.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026, cyateguwe n’Umuryango w’Abayapani NPO TER (Think about Education in Rwanda), w’Abayapani wita ku baturage bakeneye ubufasha by’umwihariko wibanda cyane ku burezi.

Cyatumiwemo Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda n’Ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’Abanyapani, JICA.

Cyabimburiwe n’igitambo cya misa yo kwibuka no gusabira abishwe n’iki kiza, yabereye kuri Chapelle Jésuite Sainte Trinité Kimironko.

Umuyobozi w’Umuryango NPO TER, Dr. Saidi Rumanzi, yavuze ko buri mwaka bifatanya n’u Buyapani kandi byerekana umubano mwiza bufitanye n’u Rwanda.
Yavuze ko gukora iki gikorwa bidashingiye ahanini ku bufatanye bwiza busanzwe buri hagati y’u Buyapani n’u Rwanda ahubwo ko bishingiye ku rukundo.

Ati “Kuba duteraniye hano kwibuka ababuriye ubuzima bwabo mu biza byibasiye u Buyapani ni ikimenyetso cyiza cy’urukundo.”

Yakomeje avuga ko yishimiye kuba iki gikorwa cyo kwibuka ababuriye ubuzima bwabo muri uyu mutingito cyitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Minako Shiotsuka, yavuze ko ari iby’agaciro kubona u Rwanda ari bimwe mu bihugu bituye kure y’u Buyapani ariko bikomeza kwifatanya n’iki gihugu kwibuka ababuriye ubuzima mu mutingito wacyibasiye mu 2011.

Ati “Ni ibintu by’agaciro kubona mu Rwanda hafatwa umwanya wo gusengera ababuriye ubuzima bwabo mu mutingito wibasiye igihugu cyacu mu 2011 kandi ibyo turabyishimira cyane.”

Umunyamabanga muri Ambasade y’u Buyapani, Moriguchi Yuta, yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi iki gihugu ubwo cyibasirwaga n’umutingito hamwe na tsunami ndetse rukaba rukomeje kubikora nyuma y’icyo gihe cyose binyuze mu gusengera ababuriyemo ubuzima.

Ati “Ubwo u Buyapani bwibasirwaga n’ibihe bikomeye by’umutingito na tsunami, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byagaragaje ko byifatanyije natwe mu bihe bikomeye igihugu cyacu cyari kirimo. Ndangira ngo mbabwire ko Abayapani ntabwo bazigera babyibagirwa.”

Abanyarwanda n'Abayapani bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ababuriye ubuzima mu mutingito na Tsunami byibasiye u Buyapani
Umunyamabanga muri Ambasade y’u Buyapani, Moriguchi Yuta, yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi iki gihugu ubwo cyibasirwaga n’ibiza
Umuyobozi w’Umuryango NPO TER, Dr. Saidi Rumanzi aganiriza abitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abayapani baguye mu biza
Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Minako Shiotsuka, yavuze ko ari iby’agaciro kubona u Rwanda ari kimwe mu bihugu byifatanya n'igihugu cyabo kwibuka abaguye mu biza byibasiye u Buyapani mu 2011

Special pages