00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Mu mujyi rwagati hashyizwe ubusitani bushya hizihizwa iminsi mikuru (Amafoto)

Mu gihe iminsi mikuru irimbanyije ndetse abenshi batangiye kujya gusenga mu Kiliziya no mu nsengero bizihiza ivuka rya Yesu/Yezu, Umujyi wa Kigali na wo ukomeje gukora ibishoboka ngo wifatanye n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru, ushyiraho ubusitani bushya mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ni ubusitani buherereye mu Karere ka Nyarugenge, hagati y’inyubako ya Centenary House, inyubako yahoze yitwa UTC, kwa Rubangura na Kigali City Tower.

Ni agace kari gasanzwe kazitiye mu buryo bumenyerewe nko kuzitira ahari gukorerwa ibikorwa by’ubwubatsi cyangwa ikibanza kigitegurwa ariko mu mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2025 hafunguwe hari ubusitani ndetse n’imitako itandukanye igaragaza iminsi mikuru isoza umwaka.

Nshimiyumuremyi Festus yavuze ko akurikije uburyo aka gace kagize ubusitani kari kameze, yumvaga byanze bikunze bagiye kuhashyira inyubako.

Ati “Abantu dukorera hano mu mujyi twari tuzi ko bagiye kuhashyira inyubako kuko ari byo tumenyereye iyo ubutaka bukikijwe n’amabati. Ariko kuba bahashyize ubusitani bakoze cyane kuko uyu mujyi wari umaze kuzura inyubako byari bigoye kubona ahantu nk’aha umuntu ashobora no kuza kuruhukira.”

Bosco Muhire yavuze ko yari yibereye mu Gatenga ubundi akabwirwa n’inshuti ye ko hari ahantu hashyashya mu mujyi bari gutaka, aba ahageze gutyo kugira ngo yihere ijisho.

Ati “Ukuntu nje mbyiteguye birenze uko mbisanze kuko numvaga haraba hari imitako gusa ariko ndahageze mpasanga abantu, n’itorero riri kubyinira abantu mbese urabona ko iminsi mikuru yashyushye.”

Mushikiwimanzi Denise we yavuze ko yari yaje gutembereza abana mu mujyi kugira ngo abereke uko iminsi mikuru yifashe ari na bwo abonye ahantu hashyashya na we atari yiteze.

Ati “ Twari turi rond-point yo mu mujyi rwagati, tujya kumva twumva ingoma ndetse n’uyu mutako muremure cyane, tuza tuje kureba ibyo ari ibyo ni bwo tubonye ko ari ubusitani bushya bwashyizwe hano kandi urabona ko butatse neza rwose.”

Ishimwe Emmerance we yavuze ko we n’inshuti ze barimo batemberera mu mujyi bareba uko byifashe mu munsi mikuru maze bakabona ahantu hashya hari abantu benshi.

Ati “Ibi bintu ni byiza ku buryo numva ko byajya bihora bimeze gutya ndetse bakaba bahategurira n’ibindi birori tukaza tukirebera.”

Ubu busitani Enterprises Urwibutso ya Sina Gerard, ni yo yabutatse ndetse n’itorero ry’icyo kigo ni ryo riri gususurutsa abitabiriye ifungurwa ry’ubwo busitani.

Ni ubusitani bubereye ijisho kubwitegereza
Itorero rya Sina Gerard ni ryo ryasusurukije abantu baje kureba ubusitani bushya
Ni ubusitani buri hagati y'inyubako ya Centenary House, Kigali City Tower, Kwa Rubangura n'ahahoze hazwi nka UTC
Abenshi mu bakorera ahegereye ubu busitani bagaragaje ko bari biteze ko hazajya inyubako aho kuba ubusitani
Hari itorero risusurutsa abaje kureba kureba ubu busitani bushya
Abantu batandukanye baje kwihera ijisho ku by'ubu busitani bushya mu murwa wa Kigali
Abakorera mu mujyi bishimiye ubusitani bushya bagaragaza ko bungutse ahantu ho kuruhukira

Special pages