Byatangajwe ubwo Kigali Serena Hotel yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gutera ibiti bya avoka bigera kuri 2.500, mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro.
Hatewe ibiti by’avoka bine muri buri rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bidudu, naho indi midugudu yagiye iterwamo ibiti bibiri muri buri rugo.
Nyuma, ubuyobozi bwa Kigali Serena Hotel bwaganirije abaturage batuye mu midugudu yo muri aka kagari akamaro k’ibi biti ndetse bubasaba kubibungabunga uko bashoboye.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Mudugudu wa Bidudu, witwa Batangana Devotha yagize ati “Icyo tubijeje ni uko tugiye kurwanya imirire mibi dufite icyo duturutseho, dufite uturima tw’igikoni, icyo twaburaga rwose ni imbuto.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yavuze ko zimwe mu ntego akarere kabo kimirije imbere ari uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda y’imirire myiza, ibiti biribwa bikazafasha mu kuyigeraho.
Ati “Bimwe mu bikorwa nk’akarere dushyize imbere ni uguteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza ariko binyuze mu kurya indyo yuzuye.”
Ibingira yavuze ko ibiti byatewe bigomba kubungabungwa, ndetse asaba abaturage kutazabigaburira amatungo, ahubwo bakazabikurikirana neza kugeza bitangiye gutanga umusaruro.
Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi, yagize ati “Ibi biti byera imbuto duteye ntabwo ari iherezo. Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije nk’abafatanyabikorwa twifuza kuba twazagaruka tugatera n’ibindi.”
Ibiti 7500 Serena Hotel imaze kubitera mu turere twa Muhanga na Gatsibo, ikaba ifite intego yo gutera ibiti byinshi hirya no hino mu gihugu.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu bijyanye no gutera ibiti, aho NST1 yarangiye ubuso bwarwo bungana na kilometero kare 8165 buteweho ibiti.













