Yabigarutseho ubwo yayoboraga Misa y’Igitaramo cya Noheli ku wa 24 Ukuboza 2025.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko hari gushyirwa imbaraga muri gahunda yo kubaka Cathédrale kandi bigomba gutangira mu 2026.

Ati “Turimo turegeranya imbaraga kugira ngo duhaguruke, igihe kirageze ngo duhaguruke dushyire hamwe dushobore kubaka ingoro nziza, nini kuko hano abantu bananiwe gukwirwamo. Biba ngombwa ko haba n’amahema hanze.”

Yakomeje asaba abakirisitu kwegera Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Saint Michel kugira ngo ufite icyo yakora kuri Kiliziya abe yagikora.

Ati “Ndabararika noneho uyu mwaka, ni uguhaguruka kugira ngo dutangire kubaka Cathedrale yacu mu kibanza Nyakubahwa Perezida yaduhaye kugira ngo twubake kiliziya tubasha gukwirwamo twese, twizihize noheli turi hamwe.”

“Dutangire kwegera Padiri mukuru, ufite itafari arizane twubake kiliziya ibereye uyu mujyi wa Kigali urimo gufata intera mu iterambere.”

Ubwo Antoine Cardinal Kambanda yabazwaga ku bijyanye n’itariki nyir’izina imirimo izatangirira, ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa n’ibindi yirinze kubisubiza avuga ko ari byo bikiri gukorwaho, ariko bitabuza gukusanya ubushobozi.

Ati “Ibyo ni byo turimo ariko ntibitubuza kwegeranya imbaraga n’ibitekerezo n’ibikoresho.”

Igishushanyo Mbonera cya Cathédrale Saint Michel cyerekana ko izaba ijyanye n’igihe, izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamenyekanye ku izina rya 1930.

Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, yagaragarije Abanya-Kigali icyifuzo cyo kubaka Ingoro y’Imana, Cathédrale y’Umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.

Iyi Cathédrale ijyanye n’igihe byateganywaga ko yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo baba bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyari cyatangaje ko hakiri gukusanywa miliyari 40 Frw yazifashishwa mu kuyubaka.

Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, gusa ni nto ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera.

Paruwasi St Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashingwaga Arikidiyosezi ya Kigali.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ikibanza bahawe na Perezida Kagame bagiye gutangira kucyubakamo
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ikibanza bahawe na Perezida Kagame bagiye gutangira kucyubakamo
Antoine Cardinal Kambanda yerekanye ko izaba ari Kiliziya yubatse bijyanye n'umuco gakondo
Antoine Cardinal Kambanda yerekanye ko izaba ari Kiliziya yubatse bijyanye n'umuco gakondo
Cathédrale ya St Michel mu 2026 igomba kubakwa bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu
Cathédrale ya St Michel mu 2026 igomba kubakwa bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko ahubatswe iyo kiliziya hahoze Gereza ya 1930
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko ahubatswe iyo kiliziya hahoze Gereza ya 1930
Kiliziya nshya izubakwa bijyanye n'intambwe imaze guterwa mu iterambere ry'Umujyi wa Kigali
Kiliziya nshya izubakwa bijyanye n'intambwe imaze guterwa mu iterambere ry'Umujyi wa Kigali
Abakirisitu basabwe gutangira kwegeranya ubushobozi
Abakirisitu basabwe gutangira kwegeranya ubushobozi
Biteganyijwe ko hashobora kuzashyirwamo ahagaragaza ko yahoze ari gereza mu rwego rwo kubumbatira amateka
Biteganyijwe ko hashobora kuzashyirwamo ahagaragaza ko yahoze ari gereza mu rwego rwo kubumbatira amateka
Igishushanyo Mbonera cy'iyo Kiliziya giheruka gushyirwa ahagaragara kigaragaza ko izaba ibumbatiye umuco nyarwanda
Igishushanyo Mbonera cy'iyo Kiliziya giheruka gushyirwa ahagaragara kigaragaza ko izaba ibumbatiye umuco nyarwanda
Iyi ngoro izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930
Iyi ngoro izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930