Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo mu Karere ka Kirehe haberaga inama yaguye yiga ku ngamba zo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ni inama yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’abafatanyabikorwa.
Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 6, bw’umwaka wa 2020, bugaragaza ko Akarere ka Kirehe kari gafite igwingira ringana na 31,3%, DHS ya 7 y’umwaka wa 2025 yo yagaragaje ko igwingira riri kuri 31,7%. Igwingira rikaba ryariyongereyeho 0,4% mu gihe Akarere kari kariyemeje ko kazarigabanya rikagera kuri 19%.
Umukozi wa NCDA ushinzwe inyunganiramirire, Nathan Kabanguka, yagaragaje ko Akarere ka Kirehe ari ko karere gafite ubukungu buri hejuru mu Ntara y’Iburasirazuba, kakaba mu twihaza mu biribwa ku rwego rwo hejuru ariko igwingira rikahaganza.
Yavuze ko bitumvikana uburyo mu myaka itanu ishize mu tundi turere igwingira bagiye barigabanya ku kigero cyo hejuru, mu gihe muri Kirehe ryiyongereyeho 0,4%.
Ati “Nimwegere utundi turere nka Ngoma twagabanyije igwingira ho 10%, mwigishe abaturage guteka indyo yuzuye n’ibindi byabafasha.’’
Mu byatumye igwingira ryiyongera muri Kirehe harimo bamwe mu bahabwa inyunganiramirire bakayigurisha, kwiyongera kw’abana baterwa inda imburagihe, ikibazo cy’iminzani ipima abana isigaye idahari kuva mu bigo nderabuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima n’ibindi.
Mukandikubwimana Elna utuye mu Murenge wa Mushikiri we yagize ati “Ikintu gitera igwingira mu bana, dufite ibiryo ariko abenshi ntibazi kubitegurira neza abana, noneho hari n’umuntu uba atabifite ariko uwo utabifite nawe yabihaha akabibona, ariko kubera kutamenya kubitegura usanga ntacyo bitanze.’’
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr. Niyonkuru Erneste we yavuze ko imyumvire mibi n’ubumenyi buke bwa bamwe mu babyeyi aribwo butuma igwingira ryiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bakoze inama yaguye kugira ngo baganire n’abantu bose barebwa n’ikibazo cy’igwingira kugira ngo barebere hamwe icyatumye basubira inyuma n’ingamba bafatira hamwe kugira ngo barandure igwingira muri aka Karere.
Ati “Ingamba twafashe muri iyi nama ni uko tugiye gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana igwingira kuva ku Karere no ku rwego rw’Umurenge, ariko hakabaho n’imikoranire n’inzego zose atari iziri mu buzima gusa, hari uruhare rw’inzego z’ibanze, ibigo nderabuzima, abafatanyabikorwa n’uruhare rw’abaturage, aho twatangije gahunda yo gushinga buri muntu umwana ugaragaza ibimenyetso byo kugwingira n’ingo zifite icyo kibazo ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri tuzaba twariranduye.’’
Meya Rangira yavuze ko kandi abahabwa inyunganiramirire bakazigurisha bagiye kubihagurukira ku buryo buri wese hazajya hagenzurwa ibyo yahawe n’uburyo babikoresha.
Yavuze ko abagura izo nyunganiramirire nka Shisha Kibondo biyemeje kujya bashyikirizwa ubutabera bakabihanirwa.
NCDA igaragaza ko kugira ngo umwana agwingire biba byaturutse ku mpamvu zirimo ubukene bukabije, ubujiji, isuku nke, kutihaza mu biribwa, indwara ziterwa n’umwanda, kugabura indyo nkene n’ibindi.
Imibare igaragaza ko muri Werurwe 2026, mu Karere ka Kirehe hapimwe abana bari munsi y’imyaka itanu 51.518, abagera ku 50.223 basanzwe mu cyatsi bivuze ko bafite ubuzima bwiza, mu gihe 147 basanzwe mu muhondo, abandi 19 basangwa mu mutuku.







